Friday, March 7, 2014

Ushindi iguye miswi na abanyamakuru b’imikino

Kuri uyu wagatanu hano i muhanga habereye umukino wagicuti hagati yabanyamakuru bimikino mu Rwanda na ekipe ya Ushindi yo mu majyepfo I Butare, umukino waje kurangira bose ntawe ubashije gutsinda undi kuko banganyije 1-1. Igitego cyastinzwe bwa mbere na Ushindi kiza kwishyurwa na Imfurayacu J Luc kuri Penalite itavuzwe ho rumwe na abarebye umukino kuko umusifuzi yabogamye cyane pe! Kuko yari yokejwe igitutu nabamwe mubakinnyi bari hanze ndetse no mukibuga. Urebye wabonaga umusifuzi ntabyo azi kuko hari amakosa menshi atagiye asifura bikababaza abanyamakuru ,noneho atanze penaliti basetse cyane,kuko nabo ubwabo ntibayemeye nubwo aribo bari kuyitera!bamwe muri bo bati”yee!nibyo agaomba kuyiduha kuko yatwibye kenshi” Umukino uko wagenze wabonaga habura ikintu ki myitozo kuruhande rwacu abanyamakuru,kuruhande rwa Ushindi ni abagabo basheshe akanguhe,ariko bakina neza cyane. Agashya karanze umukino naho umutoza Ally utoza Muhanga yabwiye abanyamakuru ati”yewe ibyo muvuga nti muzi kubikina pe!ahangaha yari yibasiye Dodos ukora kuri Radio 1 ,kuko nta atacungaga neza umwanya we yakinagaho kuri 3,kuri Dukuze ati”uriya mwana ubonako yakinnye karere kuko nubwo ntamabaraga ubonako akiri muto” Umukino ukirangira abanyamakuru bicaye hamwe bemezako bagiye gukora imyitozo kuko basubiye inyuma.

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...