Monday, March 17, 2014

Tumenye itangazamakuru namwe mu makosa rikora hano mu Rwanda Igice cya mbere

Itangazamakuru ni uburyo cyangwa umuyoboro ukugezaho amakuru yaho utuye cyangwa hirya no hino kw’isi twavuga amakuru y’ubuzima butandukanye,imibereho ,politike, imyidagaduro,siporo ...,Abantu benshi bamaze kumenya itangazamakuru icyaricyo kuko utumva radio areba television cyangwa asura imbuga zitandukanye cyangwa anasoma ibinyamakuru byandika ;ibyo byose twarebye haruguru nibyo twakwita itangazamakuru. Aho imbuga nkoranyambaga zadukiye ndeste na za website buriwese ubyutse usanga yigira umunyamakuru. nyamaze birigirwa, kugirango ube umunyamakuru bisaba nibura imyaka 2 wiga kaminuza nabwo mw’ishami ryitangazamakuru,kuba wakwitwa umunyamakuru wumwuga bisaba kurangiza imyaka 4 wiga itangazamakuru nitumanaho.ntibivuzeko utabawe utarabyigiye ariko nabwo bisaba amahugurwa. Ntago wabyuka ngo uhite witwa umunyamakuru,kenshi na kenshi usanga nka hano mu Rwanda benshi twarigize abanayamakuru kandi nta bushobozi tubifitiye ,ahantu usanga icyo nakwita ubuswa bukabije ni abandika kuri website usanga kenshi abatandukira amahame yitangazamakuru reka twifashishe zimwe mugingi zigize itangazamakuru( Code of ethics governing journalists,other media professionals and the Media in Rwanda) Ingingo ya mbere1 :guharanira indangagaciro mpuzamahanga Umunyamakuru n’undi munyamwuga w’itangazamakuru bagomba guharanira indangagaciri mpuzamahanga z’ubumuntu ,byumwihariko amahoro,ubworoherane,demokrasi uburenganzira bwa muntu ,iterambere rishingiye ku mibereho myiza y’abaturage ,ubusabane hagati y’abanyagihugu mu guha agaciro buri muturage ,hubahirizwa itangazo mpuzamahanga ku burenganzia wa muntu. Ingingo ya2:ubunyangamugayo no guharanira ukuri Umunyamakuru n’undi munyamwuga w’itangazamakuru bagomba kugendera kure ikinyoma.bagomba kureba uko ibintu byagenze koko ,bashakisha ukuri kandi bazirikana ko abaturage bafite uburenganzira bwo guhabwa amakuru y’impamo.ntibagomba kwiyibagiza iby’ingenzi bigize inkuru yuzuye cyangwa ngo bahindure amagambo yavuzwe ,n’inyandiko izo arizo zose.bagomba kumenya ko gusebanya gutukana no gushinja ibinyoma ari amakosa akomeye mu mwuga w’itangazamakuru. Ingingo ya 3:inshingano kuri rubanda Umunyamakuru n’undi munyamwuga w’itangazamakuru bagomba kuzirikana inshingano yabo kuri rubanda. Kubera iyo mpamvu,bagomba gutangaza cyangwa kwandika amakuru ari ukuri kandi yuzuye .igihe harimo ugushidikanya uko ari ko kose bagomba kwifata cyangwa bakisegura ,bakurikije uburyo buteganywa n’umwuga w’itangazamakuru. Ingingo ya 4:kudashishikariza abaturage kwangana Umaunyamakuru n’undi munyamwuga w’itangazamakuru birinda gutangaza cyangwa kwandika amakuru abogamye kandi akangurira abantu kwangana gushingiye ku moko ,ku karere ,ku miryango ,ku idini ,gu gitsina ku myaka ,ku mibereho , ku bumuga n’indwara z’ibyorezo ,cyangwa n’ibindi bishobora gushingirwaho mu kuvangura abantu.ibyo bishobora gushingirwaho mu kuvangura abantu.ibyo bishobora kwemerwa iyo kuvuga iyi miterere y’umuntu bifasha mu gushakisha ukuri.bagomba kwiorinda ivangura iryo ari ryo ryose. Ingingo ya 5:gukosora inkuru n’uburenganzira bwo gusubiza no kubeshyuza Amakuru y’ibinyoma cyangwa yibeshweho,yatangajwe cyangwa yanditswe agomba guhita akosorwa .abantu ku giti cyabo n’imiryango cyangwa ibigo bafite uburenganzira bwo gusubiza ku bibavugwaho no kubibeshyuza,hubahirijwe amategeko. Aha turareba izi ngingo eshanu tumaze kubona tuzigeho tunazisesengure,duhereye ku gingo ya mbere hano mu Rwanda ubonako yubahirizwa,ingigo ya kabiri ubunyangamugayo no guharanira ukuri, aha ho ubonako bamwe mu banyamakuru tutayubahiriza. kuko akenshi dutangaza ibyo tudadafitiye gihamya neza,gusa si twese ni bamwe na bamwe, na none hari abashinja nta bushakashatsi bwi mbitse bakoze bikunze kugaragara cyane mu myidagaduro. urugero naho igitangazamakuru kimwe cya kigeze kwandika inkuru ivuga ko King Jemus atavukiye i kigali ahubwo ari mu majyaruguru.icyo birengagije nuko ushobora kuvukira i Kigali ukahava uri umwana, ugatura mujyaro ukahigira amashuru ukahaba imyaka myinshi ukaza kuhava. ntibivuze ko ariho ubawaravukiye ,gutangaza amakuru ushimangira ikintu utakoreye ubushakashatsi bwi mbitse ni amakosa izindi ngingo ubonako tugerageza. Ubutaha tuzongera turebe izindi ngingo eshanu zigenga itangazamakuru hano mu Rwanda, ushaka ku menya izo ngingo zose washaka agatabo kitwa Code of ethics governing journalists, other media professionals and the Media in Rwanda Yandistwe Saa 9h55 Jean Bernard Mukundente

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...