Sunday, March 23, 2014

Rayon sports yigaranzuye Apr Fc


Umukino wa  Turbo national football League waberaga kuri Stade ya Kigali I nyamirambo ikipe ya Rayon Sports ibashije kwegukana amanota atatu inisubiza umwanya wa mbere I ibifashijwemo na Jamal ndetse na Abouba .igitego cya mbere  cyaje kubonwa na Mwiseneza Djamal ku munota wa 13 kiza kwishyurwa na Ndahindurwa Michel ku munota wa 30. Ku munota wa 41 umukinnyi Sibomana Abouba aterekamo icyakabiri.


Mugice cya  kabiri umukino watangiranye I mbaraga  ikipe ya Apr ishaka kwishyura biranga biba ibyubusa kuko ba myugariro ba Rayon Sports bari maso cyane ikipe ya Rayon  yaje kwataka Apr karahava  ku bwamahirwe ya Apr imipira ikajya hanze. Abakinnyi babanje mukibuga kuruhande rwa Rayon Sports
Urutonde rubanzamo:
1.Bakame
2.Mackenzi
3.Abouba
4.Arafat
5.Mukubya
6.Hussein
7.Djamal
8.Leon
9.Kagere
10.Cedrick
11.Fuaddi

Coach:Luc
Assistant Coach:Mbussa Billy

Umupira witabiriwe na bayobozi bakuru bagisirikare  kuko umugaba mukuru w'ingabo  zu Rwanda General Nyamvumba Patrick  yitabiriye umukino wa Rayon Sports na Apr fc,


Agashya ,naho bigaragaye cyane ko mu majyepfo bakunda Rayon Sports kuko ku kibuga cya Muhanga hari umukino wahuzaga Kiyovu inastinze muhanga 2:1 aho abafana bari ku kibuga  uko ikipe ya Rayon Sports  yanstindaga  bitereraga  hejuru batitaye yuko muhanga irigutsindwa ,umukino ukirangira Police ihuye na kazi katoroshye cyane kuko  abafana buzuye mu muhanda barabyina ,amamoto ,amamodoka yewe byari ibirori.

Yandistwe saa 18h46


Jean Bernard Mukundente

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...