Wednesday, March 5, 2014

Umuryango mwiza





                     



photo internet
Umuryango: Umutwe w'umuryango n'umugabo. agomba kumenya neza umuryango yifuza kugira, usa ute, uteye ute, uzimara iki? Umugore nawe ashinzwe gukwiriranya neza ibyo bafite ngo bibagirire akamaro. Kuko umuntu warezwe neza bihagije atangira umurimo neza akawukorana umwete, akawurangiza m'uburyo bunonosoye.

Dore inshingano z'umugabo n'umugore uko zisumbana: Buri wese yahawe inshingano n'Imana. Unaniwe inshingano aba abaye hasi, noneho igishyira umuntu hejuru s'ikindi n'ugutunganya ibyo ashinzwe. Abana nabo bashinzwe kwigana ababyeyi , bamara gukura, umusaruro wabo ukaba uburere bahawe. Nicyo gituma kurera neza ar'ukwishakira umunezero. "Imigani 21:21; 22:6" .
-Gura ukuri ntuguranure.
-Gura ubwenge kwigishwa n'ubuhanga.
-Ubyara umwana ufite ubwenge azamwishimira.
Kandi utere nyoko wakubyaye kuvuza impundu. Imigani 23:22-26.

Umuryango mwiza n'ishyirahamwe ritarimo ba runyunyusi, rigomba guhuriza hamwe, rigizwe n'abantu batandukanye mu bitekerezo no mumbaraga. Ariko bose bagakorera kungurana. (kudateganya umurimo uzakorera uwo muryango n'uburezi uzawutoza, n'ukwitega umutego uruhije kuwutegura). Nyamara mu miryango myinshi ni bampa nirire bakibagirwa ko umubyeyi ari nk'umurima utagira ifumbire, Naho umwana mubi ni nk'imyaka yarumbye imbere y'abashonji. Naho umubyeyi mwiza wareze neza, ameze nk'akagezi gashinzwe kuvomerera akarere, kakamerera neza abagaturiye n'abagenzi. Umwana mwiza nawe yibuka abamubyaye, akababera ingoboka m'ubusaza! "TUMENYE KWIVURA DUKORESHEJE IBYO IMANA YAREMYE P:67".
MBIFURIJE KUZAGIRA UMURYANGO MWIZA KANDI KUBAMAZE KUBAKA MBIFURIJE KURERA NEZA IMANA IBIBAFASHEMO!


No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...