Photo Izuba Rirashe |
Amakuru
dukesha ikinyamakuru Izuba Rirashe aravugako nyuma yo gusenyerwa ni mvura
abaturage bo mu murenge wa Kacyiru
akagari ka Kamuturwa umujyi wa Kigali imibereho yabo yifashe nabi kuko nyuma yaho bahuriye ni mvura ikaze
ikabasenyera banze gusanirwa. imvura yasenyeye abaturage yaguye umwaka ushize
kuwa 17 ukuboza 2013 igasenyera abaturage bagera ku miryango 17 bamwe muribo
bakaba bakiba munzu zangijwe nimvura aho
imbeho ibamereye nabi.
Mukamuyango
Esperance we avugako atuye muri kano
gace imyaka isaga 30,imvura yaguye yangije byinshi kuko yatwaye imyenda y’abana
ni bindi bikoresho bitandukanye.akomeza avugako we nu muryango babayeho nabi kuko iy'imvura yamusenyeye amazu ane bakodeshaga ya mufashaga mu
mibereho ya burimunsi,yakomeje avugako
barara mu mazu yibirangarizwa, ko imbeho ibica kandiko aramutse arwaye
atabona ubushobozi bwo kwivuza.
Kuruhande
rwubuyozi banze gusana ayo mazu kuko
ahantu aherereye hafite
ingaruka mbi kubuzima bwabo(risk zone)
mu kiganiro ubuyobozi bwagiranye nizuba Rirashe bwagize icyo buvuga kuri icyo kibazo.
“Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru avuga ko aba baturage bakimara gusenyerwa, bahise basobanurirwa uburyo bagomba gushaka ahandi bajya gutura kuko aho batuye ari mu manegeka, ari nayo mpamvu bababujije gusana.
Nsabimana yabwiye iki kinyamakuru kandi ko babwiye abantu bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe ko bashaka amazu bakabishyurira, abandi bagomba gushakirwa ibibanza ariko naho mu nkengero z’umujyi. Ibyo ariko ngo byarananiranye kubera ko ingengo y’imari yari itaraboneka.”
No comments:
Post a Comment