Saturday, March 15, 2014

Rayon sports yongeye gusubira Mukura iyitsinda

Umukino waberaga hano I muhanga ikipe ya Rayon Sports ibashije kwegukana amanota atatu bastinze ikipe ya Mukura ibitego 3-1,umukino watangiye mu mvura nyinshi cyane ,impande nzombi zatakanye karahava nko ku monota wa 2 ikipe ya Rayon Sports ihusha igitego,Mukura nayo ku munota wa 5 kwishoti rikomeye cyane umuzamu Bakame awushyira muri koroneri. Ku munota hafi wa 10 usaga umukinnyi Leon uzwi kwizina ry Kawunga atsinda igitego cya mbere ku mupira wari uzamukanywe na Kapiteni Fuaddi bamyugariro ba Mukura bawugaruye usanga Leon ahagaze neza aturira ishoti rikomeye cyane igitego kiba kiranyoye.
Umukinnyi Kagere utajya wiburira dore ko abayahushije ibitego byinshi atsinda igitego cya kabiri bajya kuruhuka ikipe ya Rayon Sports instinze 2-0. Igice cya kabiri catangiranye imbaraga kuruhande rwa mukura irataka hafi ku munota wa 70 astinda igitego cya mbere biba 2-1 umupira yukomeza gukinirwa hagati mukibuga,ku munota wa 85 umukinnyi Amiss Sedrick atsinda igitego cya gatatu arinako umukino warangiye.
Umutoza Luc ati”biradushimishije cyane kubz twegukanye instinzi” kuruhande rwa Mukura umutoza Kaze Sedrick mu kababaro kenshi ati”turastinzwe ntakundi gusa tugiye gutegura imikino isigaye” Umukino wari witabiriwe n’umutoza wa Mavubi Eric Nshimiyimana ,ikindi cyaranze uy’umukino ni imvura nyinshi cyane ariko mugice cya kabiri izaguhita ikibuga cyuzura amazi umupira ukajya ufatwa na mazi.ikindi cyaranze umukino ni ihangana rya Tv 10 na bashinzwe kwamamaza ba Turbo king kuko bashakaga ko umutoza Luc na Kaze bahabwa interview bri kucyapa cya Turbo. Jean Bernard Mukundente

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...