Thursday, March 27, 2014

Inyamirambo:mu kagari ka kivugiza umukozi wo murugo yishe umwana w'umukobwa amuciye umutwe


Bella, yishwe akebwe ijosi n'umukozi wo mu rugo
Photo umuseke /Uwase Bella wishwe aciwe ijosi
Amakuru yakababaro dukesha  Umuseke aravugako mw'ijoro ryakeye  mu  kagari ka kivugiza i nyamirambo  umwana w'umukobwa  witwa Bella Uwase Shalom wi myaka 12 yishwe nabi nyuma yo gucibwa umutwe  nu mukozi wo murugo witwa slyvere.
Iyi nkora maraso slyvere yakoze aya mahano nyuma yo kwirukanwa mu rugo nkuko umuseke ukomeza ubivuga, Abavandimwe ba nyakwigendera babwiye Umuseke ko kuri uyu wa gatatu tariki 26 Werurwe mu gitondo, Sylvere yakubise urushyi umwana ufite imyaka ibiri w’umuhererezi muri uyu muryango .
Umwana yararize cyane abaturanyi bahita baregera nyina utari uhari, ahageze yahise afata icyemezo cyo kwirukana uyu mukozi ndetse abyumvikanaho n’umugabo we. Umukozi bahita bamusezerera.
Uyu mukozi w’umuhungu w’imyaka 30 y’amavuko ntabwo yahise ataha yagumye hafi aho. Ubusanzwe uyu Sylvere akomoka mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara mu ntara y’Amajyepfo.
Illuminée Mutamuliza mukuru w’uyu mwana wishwe, akiri ku ishuri (yiga muri Kaminuza) yamenyeshejwe ko umukozi bamwirukanye, maze atashye ku mugoroba amusanga hanze hafi y’urugo rwabo.

Mutamuliza yabanje guterana amagambo ho gato na Sylvere amubaza icyo ashaka hafi y’urugo bugorobye kandi bamaze kumwirukana, ariko aramureka yinjira mu rugo kuko yumvaga nta kidasanzwe yakora.
Bella Uwase Shalom yari mu rugo wari wavuye ku ishuri, aho yiga kuri ku kigo cy’amashuri abanza cya ESCAF Nyamirambo, ari kwitegura gahunda z’ishuri zo kuri uyu wa kane tariki 27 Werurwe.
Yoherejwe hanze hafi aho kuri ‘boutique’ atumwe na bakuru be.
Uyu mwana (Bella) muri uru rugo ngo niwe wari usanzwe yumvikana cyane ndetse ari inshuti n’uyu mukozi w’umuhungu nk’uko byemezwa na mukuru be.
Mu kanya ko kugaruka, musaza w’uyu mukobwa wari mu nzu yumvise umwana atatse cyane hanze hafi y’urugo, asohoka yiruka na mushiki we Mutamuliza, basanga umwana ari kuvirirana bikomeye umutwe ubura gato ngo uve ku ijosi.
Mutamuliza Illuminée na musaza we Olivier bageze mu rugo bugorobye bacanye itara ryo hanze rimurika imbere y’urugo basanga ryapfuye, bakeka ko ryishwe na Sylvere kugirango agere kuri uyu mugambi we mubisha.
Byari bibabaye hafi saa moya z’ijoro, ababyeyi b’uyu mwana bari ku rusengero bagiye gutaha bahita bahamagarwa babwirwa vuba ko bagomba gutabara mu rugo.
Imodoka ya taxi voiture yatwaye uyu mwana kwa muganga yageze ahitwa kuri 40 i Nyamirambo umwana amaze gushiramo umwuka nk’uko mushiki we Mutamuliza yabitangarije Umuseke.
Sylevere, wakoresheje icyuma mu kwica nabi uyu mwana w’umukobwa, yahise aburirwa irengero. Uwase Bella Shalom wishwe yari mwene  Mujiji Musafiri na Furaha Francoise.
Uwase Bella Shalom yigaga mu mwaka wa mashuri abanza mu wa gatandatu
Police ifatanyije na baturage  baracyashakisha iyi nkora maraso yitwa slyvere.

Source:Umuseke

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...