Saturday, March 22, 2014

EPL:Chelsea inyagiye Arsenal isabato



Umukino wo kumunsi wa 31 wa Champion yo mu gihugu cy’ubwongereza isanzwe izwi kw’izina rya EPL(ENGLISH PREMIER LEAGUE)ikipe ya Arsenal ihuye nuruva gusenya  ku kibuga cya  Stamford brigde kuko ihandagarijwe  ku  kayabo ki bitego 6-0.
Umukino watangiye ubona amakipe yose yiteguye umukino  wari mwiza  nko ku munota wa ushyira iwa kabiri ikipe ya Arsenal ihusha igitego  ubwo umuzamu wa Chelsea Peter c yawukuragamo,umukinnyi utajya wiburira  muri iy’iminsi Samuel Eto’o  ku munota wa 5 izamu araritaha.

Eto’o yaje kugira ikibazo kimvune hinjiramo  Torres,  ku munota  wa 7umudage Andre Schurrle aterekamo icyakabiri ku munota wa 17  umubirigi navuga utyaye  cyane muri iy’iminsi ntatinya kuvugako ayingayinga C Ronaldo na Messi ,Hazard aterekamo icyagatatu  kuri penaliti ku mupira yarateye umukinnyi  akawukozaho intoki awukuramo,byaje kuviramo ikarita itukura kuri Gibbs ku munota wa 42 umukinnyi Oscar  aterekamo igitego cya kane bajya kuruhuka  ari 4-0.


Igice cya kabiri cya tangiranye ingufu  nubwo Arsenal yakinaga ari abakinnyi 10 ,yacishagamo ikataka ku munota wa 66 Oscar aterekamo icya gatanu aricyo cya kabiri cye ahita asimbuzwa umukinnyi Muhamed Sarah  bidatinze akinjira ku munota wa 71 yaterestemo igitego cya 6 ikipe ya Arsenal ibonera akaga I Stamford bridge  kuko ihakubitiwe  isabato.


Icyaranze umukino navuga gitangaje  naho umukinnyi Gibbs yahawe I karita itukura kandi atariwe wakayihawe kuko ikoza rya kozwe na Chamberain ,ikindi naho umutoza Mourinho wabonaga ko atishimye cyane nubwo ikipe yiwe yatsindaga ,gusa yaje kwishimira igitego cya Sarah ,umutoza Arsene wenger wuzuzaga imikino 1000 atoza ikipe ya Arsenal nti bimukundiye ko abasore  be bamuha ibyishimo kuko atahanye agahinda kenshi.umuherwe wa Chelsea  nawe wari wibereye ku mukino wa bonaga ko yasazwe ni byishimo  byinshi.

Chelsea 69'

Yanditswe saa 17h40

Jean Bernard Mukundente
            

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...