Friday, March 14, 2014

Ingaruka za Telephone mobile kubazikoresha

Nkuko bitangazwa n'abahanga mu ikoranabuhanga, telefone ngendanwa izi bakunze kwita Mobile ziteza ibibazo byinshi bitewe n'imirasire électro-magnetiques, bimwe muribyo harimo: kanseri , indwara zo mu bwonko (céphalées) n'izindi n'izindi.

Menya uburyo wakoresha telefone yawe neza kugirango itagutera indwara cyangwa ibindi bibazo byahungabanya ubuzima bwawe. Dore uko wabigenza kugira ngo udahura nizo ngaruka:

1. sibyiza ko abana bari munsi yimyaka 12 bakoresha telefone kuko ingingo zabo ziba zitarakomera neza.

2. Gerageza kutegereza telephone yawe umubiri igihe uri kuyivugiraho.

3. Irinde kuraza telephone yawe hafi y'umutwe wawe cyane cyane kubagore batwite. Niba utajya uyizimya kugira ngo abaguhamagara batakubura, yishyire hirya yawe muri centimetero 30 uvuye ku mutwe wawe. Gusa icyiza cyagufasha kwirinda nuko wayizimya mu gihe ugiye kuryama.

4. Mugihe uyitwaye mu mufuka w'ipataro, gerageza kwerekeza ama-touches yayo ku mubiri wawe kuko inyuma hayo (ahagana inyuma haba batiri yayo) hashobora kukugiraho ingaruka.

6. Gerageza kuvugira kuri telefone mobile yawe igihe gito, mu gihe ushaka kuyivugiraho igihe kirekire byaba byiza ukoresheje écouteur cyangwa akaba ari nazo uzajya witabiraho ibihe byose kuko nibyo byagufasha kwirinda biruseho. Ibi nukugirango urinde umutwe wawe imirasire électromagnetique iba icicikana hagati y'iminara igihe urimo gukoresha telefone.

7. Irinde gushyira telefone yawe ku gutwi igihe uwo uhamagara atarayifata. Icyiza nuko wategereza akabanza akayifata, telefoni irabyerekana iyo ayitabye wabirebera muri tableau yayo (screen).

8. Mugihe ubona uri kuvugira kuri telefone igihe kirekire, hinduranya imisaya. Ubushakashatsi bwa vuba bugaragaza neza ko igice cy’ubwonko cyerekeranye n’ugutwi ukoresha kenshi uvugira kuri telefoni kiba gifite ibyago byo gufatwa na KANSERI y’ubwonko incuro 2.5 kurusha igice kindi gisigaye.

8. Mugihe ubona muri telephone yawe réseaux (network) ari nkeya irinde guhamagara cyangwa kwitaba
telefone yawe.

9. Irinde kuvugira kuri telefone yawe igihe uri mu modoka, cyangwa igihe uri kugenda n'amaguru wihuta.

10. Ntukitabe cyangwa uhamagare igihe umuriro wenda gushira muri telefoni. Impamvu nuko iyo umuriro ugiye gushira telefoni iba ikurura ikanarekura imirasire (rayons) électromagnetiques nyinshi cyane.

S:Dominic nic

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...