Wednesday, March 19, 2014

Umuvugizi wa Police y'urwanda yateye utswatsi Ferwafa

Mu kiganiro na Ruhago yacu umuvugizi wa Police y’urwanda ACP Gatare Damas yavuzeko nta ruhare bafite mwihagarikwa ry’umukino wari kuzahuza Rayon Sports na Apr fc ku cyumweru kubera ikibazo cy’umutekano yongeye ho ko Police ifite ubushobozi bwo kurinda umutekano aho ari ho hose n’igihe cyose.”Ferwafa niyo yahagariste uyu mukino irangije ibimenyesha Police.twe dufite ubushobozi bwo kurinda umutekano w’abanyarwanda kandi si ubwa mbere nk’uyu mukino ubaye”. Ferwafa yo yari yatanze impamvu zuko police yavuzeko itakwirengera umutekano wabafana bazitabira umukino wa Rayon Sports na Apr fc Ku ruhande rwa Rayon sports yarangije gutangazako umukino nutaba izasezera muri Champion y’urwanda. Yanditswe saa 11h00 Jean Bernard Mukundente

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...