Friday, March 7, 2014

Rayon sports vs Espoir: Mackenzi ,Kanombe, Cedrick na Alipe hanze y'ikibuga.

Mu mukino wa Champion y’urwanda iraza kuba ikomeza mu mpera ziki cyumweru Rayon sports izaba ihura na Espoir ku munsi wa 19, wa Turbo King National Football League kri Stade De Kigali,bamwe muri nkingi za mwamba zabo ,Cedrick ,Karim kubera amakarita y’umuhondo 2 bafite. Naho Kanombe na Alipe baracyari mumvune. Mu mukino ubanza wahuje aya makipe I Rusizi Rayon Sports ikagerageza kuhitwara neza ku nsinzi y’ibitego 2-1,igikomeza uyu mukino nuko Espoir umwaka ushize yatsinze Rayon Sports kuri Stade National Amahoro ubwo Rayon sports yariguhabwa igikombe yari yaramaze gutwara. Ikipe ya Espoir imaze gutsindwa imikino mike nyuma ya Apr Fc kuko yatsinzwe imikino ibiri gusa. Umukino wa Espoir FC ni umukino Rayon Sports isabwa kudakora ikosa kuko ihanganye na mukeba wayo, APR FC, banganya amanota 43 ikayirusha igitego izigamye mu gihe hasigaye imikino 8 ya shampiyona. ni kuri iki cyumweru kuri stade de kigali i nyamirambo guhera saa cyenda nigice!! Amahirwe masa kuri buri kipe yose!

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...