Saturday, March 1, 2014

Caf confederation cap:As kigali ikomeje kwitwara neza. Umukino wa huzaga ikipe ya As kigali na Al shandy yo mu gihugu cya Sudan,mu marushanwa ya caf confederation,umaze kurangira hano i nyamirambo ikipe ya As kigali ibashije gutsinda 1-0 cyatsinzwe na Murengezi Rodrigue ahagana k'umunota wa 34. igice cya mbere cyaje kurangira amakipe anganya 0:0,urebye nta gikomeye cyagaragaye mu gice cya mbere.gusa ku mpande zombi habayeho kwatakana,nko kuruhande rwa As kigali wabonagako ariyo yasaga nkaho irusha Al shandy. Nyuma yo kuva mu kiruhuko,ikipe ya As kigali yagarukanye imbaraga isatira cyane,gusa Al shandy nka ekipe imenyereye amarushanwa yabyitwaragamo neza,kuruhande rwa As kigali Jimmy mbaraga yabonye amahirwe ntiyayabyaza umusaruro,ukabonako mu busatirizi hakirimo guhuzagurika bahusha ibitego bya bazwe.ahagana ku munota wa 34 umukinnyi Murengezi Rodrigue yafunguye amazamu,umukino urangira gutyo. Hategerejwe umukino wo kwishyura muri Sudan. As kigali n'ubushize mu mukino ubanza yatsinze Academic ch 1-0.

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...