Sunday, March 16, 2014

Ikipe ya Apr fc ikomeje umurego isatira igikombe

Champion y’igihugu cy’urwanda mu mupira wa maguru izwi kwizina rya Turbo national football League(TNFL)yarakomeje muri iki cyumweru dushoje ,ku munsi wa 20 wayo imikino yagenze gutya kuwa gatandatu ikipe ya Apr fc yaje kwihererana ikipe yo muburengerazuba bwu Rwanda Entincelle iyistinda 1-0 cyaje gutsindwa na Migi. naho ikipe ya Mukura ikomeje urugendo rwo kwandagazwa na Rayon Sports, kuko bongeye gusubirirwa bastindwa 3-1 umukino wari wabereye I muhanga.Leon, Kagere na Sedric nibo bastindiye Rayon Sports ,naho igitego kimpozamarira kuruhande rwa mukura gitsindwa na papa Claude.ku cyumweru ikipe ya Police yanganyije na As kigali 1-1 igitego cya Police cyastinzwe na Sina Jerome kiza kw’ishyurwa na rutahizamu wa As Kigali Jimmy Mbaraga. Kiyovu sports yaje kunganya na Esperence 0-0 naho Marine fc idashaka ku manuka yatsinze Amagaju 2-1, bidakomeje kubera byiza umutoza Okoko Godfroid kuko bimuganisha ku manuka. naho ikipe yi muhanga yaje kwambuka ishyamba rya nyungwe, ijya kwereka ikipe ya Espoir ko nubwo yastinze Rayon sports batayibizanaho iyikubita 1-0 .umutoza Ally akomeza kwrekana ko, ibyo yabwiye itangazamakuru ko atazamanuka ajyenda abisatira. Nyuma yo gustindwa na Apr fc umutoza Bekeni usanzwe uzwi ho urwenya rwinshi ,mubyo abwira itangazamakuru. ku kibazo cyuko bamuziho gukubita umunzenze, bakaba bamustinze byamugendekeye gute kuba ariwe bawuzituye? nawe ntiyazubaje ati”umwogoshi yogosha benshi ariko nawe umusasti urakura bakamwogosha nuko byagenze Apr yastinze”. Ikipe ya As Kigali yakinnye yaraye igize ibyago kuko umukinnyi wayo Ndikumana Bodo yaraye akoze Accident ikomeye akaba arwariye muri CHUK amakuru twaherukaga yavugaga ko yari murikoma.u munsi wa 20 usize ikipe ya Apr fc ikicaye ku mwanya wicyubahiro na manota 49 ikurikiwe na Rayon Sports na manota 46, naho Amagaju na Esperence nayo yicaye ku myanya ya nyuma mugihe hasigaye iminsi itandatu champion ikagera ku musozo. Yandistwe saa 8H45 Jean Bernard Mukundente

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...