Friday, March 21, 2014

Ubuzima:Ibyiza byo gukora Siporo no kunywa amazi


Siporo irakenewe cyane mu buzima bwa muntu kuko igabanya  ibyago byo kwandura Diabete ndetse ni indwara y’umutima  kandi siporo ikura imyanda  mu mubiri,ikindi siporo yongera imbaraga mu mubiri  igafasha  ubwonko gukora neza  bituma byorohera uwakoze siporo gutekereza neza harimo no kwiga neza.
Siporo ifasha byinshi mu buzima bwa muntu  kuko uwakoze  siporo ituma  itembera ry’amaraso rigenda neza kandi bikagabanya  kurwara cancer imaze iminsi yibasiye  abantu

                                         
                                              Kunywa amazi byonyine  sibyiza






 Kunywa amazi ni byiza cyane mu buzima bwa muntu byibura  wakanyweye ibirahuri umunani bya mazi ku munsi,ariko ntacyo byakumarira  wabuze amafunguro.ibanga  ryo gutuma ya mazi wanyoye agira icyo akumarira nuko  ugomba kurya.
Howard Murad  wakoze  ubushakashatsi  kw’ibanga rya mazi avuga ko gufata amafunguro  yiganjemo amazi  bifite  akamaro kanini,urugero   igihingwa kitwa  Watermelon yifitemo ubwayo 97% bya mazi, bifasha cells  mu kuba zakurura  amazi mu buryo buyoroheye  bivuye muri ya mafunguro wafashe  yiganjemo amazi.
Andi mafunguro  umubiri wacu ukeneye cyane ,ni ukurya imboga (inyabutongo,ibwija, amashu..)andi mafunguro  umubiri ukeneye n’imbuto  kuko  dusangamo  amazi menshi!
S:The new times Monday ,March  2014.

Yanditswe Saa 13h20


Jean Bernard Mukundente

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...