Siporo
irakenewe cyane mu buzima bwa muntu kuko igabanya ibyago byo kwandura Diabete ndetse ni indwara
y’umutima kandi siporo ikura
imyanda mu mubiri,ikindi siporo yongera
imbaraga mu mubiri igafasha ubwonko gukora neza bituma byorohera uwakoze siporo gutekereza
neza harimo no kwiga neza.
Siporo ifasha
byinshi mu buzima bwa muntu kuko
uwakoze siporo ituma itembera ry’amaraso rigenda neza kandi
bikagabanya kurwara cancer imaze iminsi
yibasiye abantu
Kunywa amazi byonyine sibyiza
Kunywa
amazi ni byiza cyane mu buzima bwa muntu byibura wakanyweye ibirahuri umunani bya mazi ku
munsi,ariko ntacyo byakumarira wabuze
amafunguro.ibanga ryo gutuma ya mazi
wanyoye agira icyo akumarira nuko ugomba
kurya.
Howard
Murad wakoze ubushakashatsi kw’ibanga rya mazi avuga ko gufata
amafunguro yiganjemo amazi bifite
akamaro kanini,urugero igihingwa
kitwa Watermelon yifitemo ubwayo 97% bya
mazi, bifasha cells mu kuba
zakurura amazi mu buryo buyoroheye bivuye muri ya mafunguro wafashe yiganjemo amazi.
Andi
mafunguro umubiri wacu ukeneye cyane ,ni
ukurya imboga (inyabutongo,ibwija, amashu..)andi mafunguro umubiri ukeneye n’imbuto kuko
dusangamo amazi menshi!
S:The new
times Monday ,March 2014.
Yanditswe Saa
13h20
Jean Bernard
Mukundente
No comments:
Post a Comment