Saturday, March 22, 2014

Uefa Champions League:ibitekerezo byabakunzi ba ruhago nyuma yatombora ya 1/4

Kuri uyu wa gatanu nibwo habaye tombora yuko amakipe azacakira muri ¼ cya marushanwa ya Uefa Champions League ku mugabane w’iburayi.amakipe yatomboranye kuburyo bukurikira. Chelsea vs PSG Bayern M vs Manchester United Real Madrid vs B Dortmund FC Barcelona vs Atletico Madrid Nyuma yatombora twegereye abakunzi ba makipe biga mw’ishuri rikuru gatolika ryi kabgayi I muhanga ICK(INSTITUT CATHOLIQUE DE KABGAYI)ku ruhande rwa Man u twaganiriye nu witwa Chichalito Chris”Man u batwitege kuko twe tumeze nkintare ya komeretse kandi amateka ashobora kw’isubiramo nkuko twabahondaguye tukabatwara igikombe 1999 nabwo tuzabasubira ntago Man u ari Arsenal yego bafite champions league iheruka ariko ntibyadukanga”na mugenzi we Olvier nawe yagize ati”ntiduhagaze neza muri Chmpion yubwongereza ariko dushobora gukora amateka tukitwara neza da” Kurundi ruhande Protegene we ati”tombora ntiyoroshye kuko ayaba Chelsea ntiyorohewe kiko Psg ,mbona hari ntiyoroshye Man u yo rwose sinzi niba izikura imbere ya Bayern naho Real m ibonye igihe cyo kwihorera ,Barca yo igomba kwambuka ahubwo nibareba nabi izagitwara.twongeye twegera umunyamakuru ukora kuri Radio Maria Rwanda Alexandre ati”iyi tombora ni umuriro pe!kuko ntakipe yoroshye hano, gusa uko byagenda kose imwe muri Spain izasigara ndavuga hagati ya Barca na Atletico M ,yewe na Mourinho yitondere PSG kuko ntiyoroshye R Madrid yo isa nkaho itazagorwa cyane kuko Dortmund itakiryana ariko nti twakwirengagiza ko amakipe yo mubudage ashobora cyane amakipe yo muri spain naho hagati ya Man u na Bayern ho ntibyoroshye kuko benshi bibwirako Bayern yatomboye neza nyamara bibeshye pe” Tubibutseko imikino izatangira hagati ya taliki ya 1/2zukwezi kwa kane naho imikino yo kwishyura ikaba hagati ya taliki ya 8/9 zukwezi kwa kane umwak wa 2014.Igihugu gifite amakipe menshi asigayemo ni Espagne isigaranyemo amakipe 3 ubwongereza nu budage bukagira 2 naho ubufaransa 1 igihugu cy’ubutariyani gisanzwe ki menyerewe ko kigera kure nta kipe basigaranyemo. Yanditswe saa 10h30 Jean Bernard Mukundente

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...