Sunday, March 9, 2014

Muhanga:ICK yigaranzuye ISPG

Kuri iki cyumeru ku kw'ishuri rikuru gatolika rya kabgayi habereye imikino yahuje amashuri makuru abiri yigenga ariyo ICK na ISPJ ,mu rwego rw’imikino yagishuti,muri football na volleyball na Basketball. Mu mupira wa maguru ikipe ya ICK yaje gutsinda ikipe ya ISPG igitego kimwe ku busa cyabonetse ku bwo amakosa ya bamyugariro b’ikipe ya ISPG bitsinze,n’umukino waranzwe no gusatirana ku mpande zombi. Umukino waje kurangira 1-0,tubibutseko umukino ubanza ikipe ya ISPG yari yatsinze ikipe yas ICK 2-0 umukino wabereye ku kibuga cya ISPG. mu mikino ya maboko (basketball na Volleyball)aho ikipe ya bakobwa ya ICK yatsinzwe na ISPG muri Basketball amanota 30-3,naho mubahungu ICK itsinda ISPG amaseti 3-1. Nkubito Olivier ushinzwe imikino nimyidagaduro mw’ishuri rikuru rya ICK,yavuzeko bibashimishije kuba bastinze ikipe ya ISPG kuberako mu mukino ubanza bari batsinzwe,byatumye bitegura bihagije kugirango nibaza gukinira iwabo babatsinde. iwabo babatsinde. Yagize ati"intsinzi tubonye uyu munsi iduhaye imbaraga zo gukomeza kwitwara neza no kuyandi makipe yo mu mashuri makuru na za kaminuza zigenga ku buryo tubonako ICK izegukana igikombe mu minsi mike iri mbere" PhilĂ©mon Nsengiyumva,ushinzwe abanyeshuri mw;ishuri rikuru rya ISPG ,ati”kuba dustinzwe ntabwo arigikuba cyacitse kuko ubushize twari twabastinze ndetse nigitego bishimira nitwe twacyitsinze” yakomeje avugako nibongera guhura bizeye intsinzi. yagize ati “icyo tugamije cyane mu mashuri makuru yigenga ni ukubaka ubushuti hifashishijwe imikino,ibi bidufasha kumenyana no gusabana”.

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...