Friday, March 14, 2014
Police y’urwanda yasezereye abapolice basaga 74
Taliki ya 12,03,2014 Police y’urwanda yasezereye abapolice basaga 74 mu muhango wayobowe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana,yabashimiye ukuntu bitangiye umurimo bakoraga wo kwitangira igihugu na polisi y’urwanda.
Mw’ijmbo yavuze yagize ati” "Mwaritanze igihe mwari ku rugamba rwo kubohora igihugu, kandi hari na bagenzi banyu bazize iyo mpamvu. Mwitanze uko mushoboye mu kubaka Polisi y’u Rwanda, ku buryo ubu yubashywe mu rwego rw’isi. Uyu muryango mwarimo ntimuwuvuyemo, kandi urukundo mwakundaga igihugu rugomba gukomereza no mu buzima mugiyemo."
A bapolisi basezerewe bagera kuri 74barimo ba Komiseri ba Polisi babiri, ba ofisiye bakuru na ba ofisiye bato basezerewe muri Polisi y’u Rwanda. Abo ba Komiseri basezerewe harimo Komiseri wa Polisi (CP) Steven Balinda, na Komiseri wungirije wa Polisi (ACP) Yoweri Ndahiro.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana, yavuze ko aba ari intwari z’igihugu zitanze, kandi zitigeze zitererana na Polisi igihe cyose bamaze muri uwo murimo.
Uwavuze mw’izina ryabasezerewe CP Steven Balinda yashimiye igihugu na Polisi y’u Rwanda, inkunga babateye igihe bari mu kazi. yasoje asaba abapolisi basigaye mu kazi gukomera ku muco w’ubutwari no gukunda igihugu, bagakomeza kubaka Polisi y’umwuga, bagakomeza kubumbatira umutekano haba mu gihugu no hanze yacyo.
S: kigalitoday.com
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)
Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...
-
Kurikira Huguka sports yanyuzeho uy'umunsi taliki ya 25/06/2014,Rdio Huguka 105.9FMRadio ikorera mu karere ka muhanga ,mu ntara yamaj...
-
Photo//Igihe Kicukiro: Dr Nyirahabimana Jeanne Muhanga : Uwamariya Beatrice Nyanz...
No comments:
Post a Comment