Sunday, March 2, 2014
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 10,17-27 _________________ Yezu agihaguruka aho, umuntu aza yiruka amupfukama imbere, aramubaza ati «Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzabone ubugingo bw’iteka ho umurage?» Yezu aramubwira ati «Kuki unyita mwiza? Nta mwiza ubaho, keretse Imana yonyine. Uzi amategeko: ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzahamye ibinyoma, ntuzagirire abandi nabi, urajye wubaha so na nyoko.» Uwo muntu aramusubiza ati «Mwigisha, ibyo byose nabikurikije kuva mu buto bwanjye.» Yezu aramwitegereza yumva amukunze; aramubwira ati «Ubuze ikintu kimwe gusa: genda ugurishe ibyo utunze, ubihe abakene, uzagira ubukire mu ijuru, hanyuma uze unkurikire.» We ariko abyumvise arasuherwa, agenda ababaye, kuko yari atunze ibintu byinshi. Nuko Yezu araranganya amaso, abwira abigishwa be ati «Mbega ukuntu kuzinjira mu Ngoma y’Imana biruhije ku bakungu!» Abigishwa batangazwa n’ayo magambo; Yezu ariko abibasubiriramoati «Bana banjye, mbega ukuntu biruhije kwinjira mu Ngoma y’Imana. Umunsi mwiza
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)
Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...
-
Kurikira Huguka sports yanyuzeho uy'umunsi taliki ya 25/06/2014,Rdio Huguka 105.9FMRadio ikorera mu karere ka muhanga ,mu ntara yamaj...
-
Photo//Igihe Kicukiro: Dr Nyirahabimana Jeanne Muhanga : Uwamariya Beatrice Nyanz...
No comments:
Post a Comment