Sunday, April 6, 2014

Champion y'urwanda igeze aho umwana arira mama we ntiyumve


 
Nyuma yaho ikipe zihanganiye igikombe arizo Apr fc na Rayon sports  zitsindiye imikino yazo champion igeza mu mahina kuko nta kipe nimwe ishaka gutakaza amanota cyangwa  kunganya kuko iyakora ikosa nagato yahita ikura amaso ku gikombe.

Mubafana bamwe twaganiriye nyuma yumukino wayo makipe yombi ubwo yaramaze gutsinda Apr fc itsinze Kiyovu sports naho Rayon Sports ikuye amanota atatu ku gisenyi ku kibuga cy’umuganda instinze Marine fc ikipe ijya iyigora cyane ibitego 3-2 aho byasabye kugera ku munota  wa nyuma Fuaddi agatera Penaliti akayiboneza murushundura ,penaliti itaravuzweho rumwe kuko nu muzamu yashatse gukubita  umusifuzi.

Bamwe”Rayon sports na Apr fc ziharahatanira  umwanya wa mbere,icyo nzicyo kizambuka nyabarongo cyangwa  gisange ibindi mububiko bwuzuyemo ibikombe birenga icumi”  
Abakunzi ba Apr  nabo “ dufita amahirwe menshi yo  kwegukana igikombe.kuko urebye imikino dusigaje ubonako idakomeye cyane,Amagaju,Espoir,As muhanga.turebye aya ma ekipe  bitabaye bya bindi bya ruhago twayatsinda bitworoheye”

Abarayon nabo Imana yadukuye  ku gisenyi ikadukiza Apr fc izakomeza itube hafi twambukane igikombe nyabarongo tukerekeza mu majyepfo mu murwa wa bakurambere I nyanza”

Umukino ukirangira umutoza wa Rayon sports wungirije ati”twakinnye na makipe atatu ariko marine  iduhaye igikombeUbu igikombe kiri mu nzira,ahangaha ni ho twagombaga gutakaza kuko twakinaga n’amakipe atatu”.
Batubwiye ko APR FC yabemereye amafaranga 120 000 nibadutsinda banabakorera local bityo turishimye ko tubonye intsinzi kuri uyu mukino".
Ikipe ya Rayon sports isigaje umukino izakiramo As kigali ,Esperence,Musanze anho ikipe ya Apr fc isigaje  Amagaju ,Espoir na As muhanga.buri kipe ntiwavugako yorohewe kuko Apr yibuke ko ifite  Amagaju na As muhanga zidashaka ku manuka ku ruhande rwa Rayon sports ifite As Kigali  ijya iyigora ndetse na Musanze.
Twasoza twifuriza amahirwe mas akuri buri ekipe  uzastindwa azemere uzastinda nuko kandi twasaba ferwafa  kuzareba ko nata manyanga yagaragara kuko bury anta nduru  ivugira ubusa kugasozi.
Urutonde

Rayon sports
55
Apr
55
Police
43
As kigali
41
Kiyovu sports
37


 Yanditwse Saa 12h46
Jean Bernard Mukundente

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...