Photo:Ruhagoyacu
Ikibazo cy’amarozi
mu mupira wa maguru wa hano mu Rwanda, akenshi na kenshi kijya gishyusha imitwe abakunzi bu mupira wa maguru;byagiye
bivugwa kenshi kuva kera ko bamwe mu
batoza ba hano mu rwanda bagiye
bakoresha amarozi mu rwego rwogushaka instinzi.
Twifashishije Ruhago yacu
ku nkuru yabo yo mu mwaka wa 2011,ukwezi kwa 10 taliki ya 5 yagaragaje bamwe mu
batoza batoje cyangwa bagitoza hano mu Rwanda bakoresheje amarozi mu rwego rwogushaka insinzi,
1.Rutsindura Antoine Mabombe
2.J m Ntagwabira
3.Ruremesha Emmanuel
4.Sogonya Hamisi kishi
5.Bizimana Beken
6.Mbarushimana Abdou
2.J m Ntagwabira
3.Ruremesha Emmanuel
4.Sogonya Hamisi kishi
5.Bizimana Beken
6.Mbarushimana Abdou
Ntibivuze ko bano batoza baba bagikoresha amarozi,gusa sinabo bonyine
nuko bamwe bagiye babyiyemerera kugeza majyi ngo aya wakwibaza niba hatakiri
bamwe mutoza baba bakoresha iyi mico yagipagani.
Ku mukino wahuje ikipe ya Rayon sports na Apr fc taliki ya 23,03,2014 nawo wavuzweho ikoreshwa
rya marozi Uyu
mukino, bivugwa ko ushobora kuba warifashijwemo abaganga barenga batanu aho
uretse abakoreraga amakipe yombi, n’abakinnyi ubwabo(tutari butangaze amazina),
bari bizaniye abapfumu ku giti cyabo mu rwego rwo kuba babona ibitego kuri
Derby ifatwa nkiya mbere mu gihugu umukinowaje kurangira ikipe ya Rayon sports
yegukanye instinzi ya 2-1.
Umutoza Eric
Nshimiyimana nawe kubuhamya yatanze
yagize icyo avuga kwikoreshwa rya marozi
mu mupira wa maguru Umutoza w’ikipe
y’igihugu Eric Nshimiyimana yavuze ko
nta cyiza cyo kwiringira amaroza mu mupira w’amaguru cyane ko abayakora nta
kindi baba bagamije kitari ukwishakira amafaranga mu gihe kenshi ibyo bavuga
bitajya biba.
Twakwibaza
ikibazo kigira giti”ese koko Dawa yaba
ikora mu mupira wa maguru ?ese niba ikora
ko nta kipe yo muri Afrika iregukan igikombe k’isi nuko se
Brezil,Ubudage,Espagne,Ubutaliyani nandi maikpe bakoresha amarozi arenze ayo
muri Afrika?”ese wowe mufana wemerako
amarozi akora? Watwandikira kuri Email jeanmuku11@gmail.com.
Twasoza tuvugako
bitagakwiriye ko abatoza n’abakinnyi bahano mu Rwanda bakoresha amarozi kuko
bigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu ,umukinnyi Marc Foe bivugwako nawe
yazize amarozi ubwo yagwaga mu kibuga.nka
abantu bizera Imana imwe rukumbi
ntibyagakwiriye ko amarozi tuyakoresha muri Ruhago kuko ntaho byaba
bitwerekeza,ikindi kandi binagira ingaruka mu buzima bwacu usibye ko ari
nicyaha Imana ihanira.
Yandistwe saa 18h20
Jean Bernard
Mukundente
No comments:
Post a Comment