Saturday, April 5, 2014

Ibintu 17 by'ubusambanyi biri gukorwa n'abakobwa bamwe na bamwe bikababaza Imana

Niyirema Aimable
Photo/Niyirema Aimable

1- ubusambanyi bukabije n' inshuti zabo z,abahungu kuko bazi ko gukundana badatanze umubiri wabo ngo ube ubusabane bw' abasore bidashoboka.
2-ubukene barimo kandi bafite bigatuma basambana ngo ubwo bukene bushire
3-gushaka gushimisha abahungu bakundana kugirango batabanga bagashaka izindi nshuti
4-ishuri akazi se bigatuma basambana kugira ngo babone amanota se,bishyurirwe amashuri cyangwa babone akazi bityo rero bigatuma bisambanira ngo ibyo byose babibone.
5- kwigaya no kwinenga:ibi biri gutuma abakobwa benshi bishora mu busambanyi kuko baba bazi ko nta muhungu wapha kubemera noneho bigatuma batandarariza umuhungu wese babonye kugira ngo nabo bajye bavuga ko baryamanye n' abahungu.
6-imyaka bagejeje:ibi byo birenze urugero kuko kuko iyo umukobwa abona ntawe umuvugishije akagira nka 23 atarasambana atangira kwibaza ikibitera ngo nawe abone umuvugisha bigatuma rero yishakira umusore bajya bisambanira.
7-kwangwa n' inshuti zabo bari basanganwe:ibi byo bireze cyanee,kuko iyo umukobwa abonye inshuti bakundanaga imwanze ashaka kwereka wa musore bakundanaga ko akoze ubusa kandi ko hari abandi bahungu bamwemera bityo rero akishakira abahungu ku ngufu ngo yemeze wa musore wa mbere bigatuma yikorera ubusambanyi
8-imitekerereze :kumva ko nawe yasambana ngo yumve uko bimera bigatuma akora ubwo busambanyi.
-
9-guterwa ubwoba n' abahungu b' inshuti zabo ko niba bataryamanye bahita batandukana,bityo rero umukobwa akanga kureka umuhungu bigatuma yisambanira.
10-kwivanga n' amahanga:ngiki ikimaze abakobwa benshi kuko kenshi aho bajya,bakorera se inshuti zabo se ibi byose bishobora gutuma yikorera ubusambanyi bitewe namagambo cyangwa ibikorwa bikorwa nabo birirwana,bigatuma nawe yisambanira ngo ajye mu murongo umwe nuwabandi.
11-kubishakamo umuti"bamwe basigaye bisambanira ngo wenda uduheri bafite dushire,cyangwa se uburwayi bumwe na bumwe bushire.
12-guhaga:bari gusambana ntacyo babuze pee kuko bamwe na bamwe batanga amafaranga yabo ngo basambane bibonere umunezero babuze
13-gusambana babigize imikino nta bwoba nta cyaha nata ngingimira,bigatuma basambana ngo bibere mu busabane muri iyi isi .
13-Bibagiwe  itegeko  ry'Imana  ngo"Ntugasambane  kandi basigaye batinya abantu  bagatinyuka  Imana  none se kuki umuntu ya sambana  baziko Imana  yo mw'ijuru  ibyanga  urunuka<1Abakorinti 6:15-20>,Kuki  se abantu  babategeka  ngo basambane  nabo  bakemera bagahemukira  Imana?
15-Babuze amahoro ya Yezu kubera  kuko  bafite  amahoro  ya Yezu bazinukwa  ubusmabanyi 
16-bari kwishora mu busambanyi kuko bashize isoni ,ndetse bicira inzira ngo bibonere abagabo cyangwa se abasore ngo bibere inshuti zabo.,ndetse bari no gushaka kwinezeza mubuzima bwabo.
17-bari gusambanango bashimishe satani barakaze Imana kuko bakunda Imana bakora ibyo ishaka.

ese wewe muri ibi urihe?umva amagambo Uwiteka avuga
"IBYO URABIKORA NKAKWIHORERA UKIBWIRA YUKO MPWANYE NAWE RWOSE ARIKO NZGUHANA MBISHYIRE IMBERE Y' AMASO YAWE UKO BIKURIKIRANA,NUKO MWE ABIBAGIRWA IMANA MWE MUTEKEREZE IBI KUGIRA NGO NE KUBASHISHIMURA HAKABURA UBAKIZA.UNTAMBIRA ISHIMWE WESE ABA ANYUBAHIRIZA,KANDI UTUNGANYA INGESO ZENZAMWEREKA AGAKIZA K' IMANA<ZABURI 50:21-23>
Yanditswe Saa 14h30
Source:Niyirema Aimable

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...