Thursday, April 3, 2014

Iyerekwa ryo ku wa 25/03/2013




Aline Capps
Hari mu ijoro ryo ku wa 24/03/2013 rishyira iryo ku wa 25/03/2013, jyewe Aline ubwo nagiraga iyerekwa ryari rikomeye cyane kandi numva umwuka w'Imana ampata kuribwira bene data bose bazabasha kurisoma kuko harimo ubutumwa bukomeye bwo kubwira itorero ry'Imana.

Nagiye kubona nisanga ahantu hari hameze nk'isoko rinini kandi ryahahirwahamo n'abantu benshi cyane, ikindi abo bantu bahuze cyane kandi bahugijwe no kugura no kugurisha ibintu binyuranye ariko kandi nabonaga harimo n'abandi barimo gutongana kandi bakagombye gushyira hamwe nk'abavandimwe cyangwa nk'umuryango ariko aho kugirana ubumwe ahubwo baracagaguranaga cyane ndetse bakanabwirana amagambo akomeretsa imutima.

Ngiye kubona mbona igicuku  gitunguranye gikubiye hejuru y'ababantu bose bari bari muri rya soko ariko ntibabyitaho na gato ahubwo barakomeje barigurishiriza, bariganirira, abandi bagura ubona barangaye ntacyo bitayeho, wabonaga bavuga mu mitima yabo ngo;" Niko bisanzwe ibicu by'imvura bihora byakubye!"
 Ariko mu mwanya muto nko guhumbya haba hamanutse imvura nyinshi ivanze n'umuyaga ufite imbaraga nyinshi cyane! Akenshi bene iyo miyaga iba hano muri ibi bihugu bya America, ni imiyaga ifiye imbara kuburyo iterura n'amazu n'amamodoka aremereye ikayajugunya aho ishaka kandi ikica n'abantu bensi iyo batabashije gushyirwa mu mazu yabigenewe adapfa gutwara niyo miyaga!!

Kubera ubukare bwiyo mvura nuwo muyaga byari bifite, abantu bataye ibyo bakoraga batangira kwiruka ngo barebe ko bakugama mu nzu nini yari hakurya aho ariko mugihe birukaga bagana kuriyo nzu hari IGITI kinini k'inganzamarumbo cyari imbere yiyo nzu bamwe batekerezaga ko bacyugamamo iyo mvura ariko mbere yuko bakigeraho wa muyaga waraje ukirimburana n'imizi yacyo yose kiba kikubise hasi ubona bamwe mubari bizeye kucyugamamo bacitse intege ariko bakomeza kwiruka bagana kuri ya nzu nini yari hakurya kuko niho honyine hari hasigaye ibyiringiro byabo .

Icyanteye ubwoba nuko basigaje akanya gato ngo bagere kuri ya nzu nayo Yarahirimye  igice cyo hejuru gihura nicyo hasi biromatana!
 Mbibonye gutyo mu mutima wanjye nibajije ikintu kigushije iyo nzu yari igiye kuba ubuhungiro(chelter) bwa benshi!

Nuko mpita nerekwa ngo hari umuntu wari waragiye hasi muri fondation ahagana mu nguni zose za ya nzu nta muntu umereba akuramo amabuye y'ingenzi yarafashe iyo nzu ariko ntawigeze abimenya ko byari byarabaye ahubwo bayibonaga ihagaze bakagira irakomeye ariko yari yarihagaze ku dutafari tw'amafuti tutashoboraga gushyigira iyo nzu ngo ihagarare,niyo mpamvu uwo muyaga wayikubise hasi nko mu munota umwe.

-Abo bantu mbona bataye ibyiringoro byose bari bafite kandi babuze iyo bagana!
-Mvuye muri iryo yerekwa mbaza Imana icyo bishaka kuvuga n'ubutumwa ishaka gutanga muri iryo yerekwa, dore uko nasubijwe:

" Muri ino minsi abantu benshi baradamaraye cyane kandi ntibagisenga nkuko basengaga mbere,bibagiwe Imana, abandi isigaye iza ku mwanya wanyuma kuko bahugiye muri bisiness zabo,abandi ntibagitinya Imana nkuko bayitinyaga mbere, barakora ibizira bakabibatiza bakabishakira amazina meza ngo bititwa ibyaha, abandi bararangaye cyane, bibereye mu nyungu z'isi kurusha mu gusha Imana ibaha imbaraga n'ubuzima kandi satani yinjiye mu ngo z'abana b'Imana arinjira agasohoka uko yishakiye.
 niyo mpamvu hari intambara mu miryango myinshi muri ino minsi, abantu baragambanirara aho gusengerana no gukundana! abahanuzi b'ibinyoma baragwiriye bahanura ibyirari ry'abantu ariko ntibababwire kwihana ibyaha byabo! itorero ry'imana ryivanze n'isi cyane kuburyo itorero ntirikiri ubuhungiro bw'abananiwe n'abaremerewe, banwe biyita bakozi b'Imana batahamagawe n'Imana baragwiriye kandi bigisha ibinyunye ni ukuri kw'ijambo ry'Imana.
 inzagano ziragwiriye ariko abantu barahura bagasekerana ngo ni amahoro kandi mu mitima yabo huzuyemo ishyari, inzangano, ubugambanyi,n'ubugome, kudaca bugufi, ubusambanyi,ubusinzi, ubwicanyi, ubwibone, amacakubiriri,uburyarya,ubuhemu, kurogeshanya, ubupfumu n'uburozi biragwiriye kandi byageze no mu itorero ry'Imana! abantu bamwe barajya mu itorero gusenga bavayo bakajya mu bapfumu! kubeshya no kubeshyerana,uburiganya, gucana inyuma ku bashakanye biragwiriye!"

-Igihe kirageze ko niba abantu niba batihannye ngo bave mu nzira zabo mbi, hagiye kuza umuyaga  uvanze n'imvura  bikomeye ibyo bikazatandukanye abejejwe n'abatejejwe!
IMANA irifuza ko abantu bayo bihana bakava mu bizira bagasubira ku isoko bagakura ibishimwa mu bigawa kandi bagatinya Imana Ibasha kureba naho umwana w'umuntu atabasha kubona kuko igihe cyo kwishushanya kigiye kugira iherezo ariko kandi Imana irakicaye ku ntebe y'imbazi.
IMIGANI 6:16-19; 1YOHANA 1:6-7

Uwiteka arifuza ko abantu bibuka IMIHIGO bahize cyera ariko bakaba batarayihiguye kuko ngo benshi barasubijwe nyuma baribagirwa!
Uwiteka Imana ishobora byose Ibahe umugisha.


-Aline.Capps-

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...