Saturday, April 5, 2014

Ubutumwa umuhanzi Maitre Jad'or yageneye abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka



Maitre Jad'Or
Maitre jad'or


Umuhanzi uzwi kw'izina rya Maitre jad’or ku mazina akoresha mubuhanzi ku mazina  yiswe n'ababyeyi be Nsabiyumva Jean de dieu yatanze ubutumwa  bwerekeye  igihe gikomeye u Rwanda rugiye kwinjiramo twibuka  ku nshuro ya makumyabiri Genocide yakorewe Abatutsi ibaye.


Mukiganiro twagiranye nawe ku rubuga  nkoranyambaga rwa Facebook twatangiye  tumubaza  ubutumwa yageneye  abanyarwanda  muri ik'igihe gikomeye  tugiye kwinjiramo  taliki ya 7 ukwezi kwa 4 twibuka imbaga y'abanyarwanda yatikiriye muri Genocide  yakorewe Abatutsi.

Maitre Jad’or « Mu w' 1994 umwaka ufite byinshi utwibutsa harimo nabacu twambuwe tukibakunze,ubwo ukwezi kwari Mata nyuma kugahinduka Maraso inzira karengane zabanyarwanda zahorwaga kuba abantu »
 Yakomeje avuga ati »Nari muto muwo mwaka ariko amatariki nkaya anyibutsa byinshi bitari bishimishije kubyakorwaga n’inkoramahano zariziyambuye ubumuntu »
Yasoje  avuga ati » Gusa igishimishije kuri ubu nuko abanyarwanda twunze ubumwe budateze kuzongera gutanywa n’ubonetse wese,bityo reka dufatanye twese KWIBUKA ABACU TUNIYUBAKA.kandi bakomeze baruhukire kwanyagasani ».


Yanditswe Saa 17h25

Jaan Bernard Mukundente

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...