Sunday, December 21, 2014

Abantu mujya muha umwanya isezerano ry'ubugingo buhoraho





Photo/Internet Kwizera Maarie Claire Pastor

Nagirango mbaze akabazo kingenzi,abantu mujya muha
umwanya isezerano ry'ubugingo buhoraho !! Mukaritekerezaho

kubarifite! ?
Ese muziko amasezerano umuntu ashobora kuyahabwa
atakwitwara neza akava mwisi adasohoye !?
Mbese bibaho?
Bibaho pe ariko reka turebe ubwoko 2 bwamaserano
-ISEZERANO NTAKUKA: Dusome Yeremiya35:19 hano
tuhasanga ukuntu Imana yahaye isezerano yonadabu ko
mubana hatazaburamo umwana ukorera Imana ibihe byose .ibi
bivuze ko Hari isezerano Imana iguha byanga bikunda riba
rigomba gusohora mugihe ukiri kwisi .ariko iyo usubiye
mubyaha icyo gihe Imana isohoza iryo sezerano yakuvuzeho
ariko ntagiye urimaramo ,cyangwa ukariburiramo
amahoro .iyo utagarukiye Imana rero ngo wihane urapfa .ariko
upfa yo yasohoje isezerano ryayo kuri wowe.
Biterwa rero niryo uba ufite iryo ariryo
Cyokora amasezerano abamo amoko abiri atandukanye.
Bibaho rwose ko ushobora kuva mwisi utabonye ibyo Imana
yagusezeranyije pe kuko utakoze ubushake bwayo uko
bikwiriye
Impamvu irisohoza nuko ibayo ubwayo yarirahiyeko izabikora
uko bizamera kose .kuberako iba yarabivuze rero ikemera
ikarisohoza nubwa wayicumuyeho ariko ikarisohoza kugirango
yerekane icyubahiro cyayo kandi ko itabeshya .kubyo yirahiye
yo ubwayo
-ISEZERANO IMANA ITANGA RIHEREKEJWE
NIMPAMVU
(Conditions):Iri ryo ritandukanye niryambere kure pe iyo
ucunze nabi rwose wava mwisi utaribonye.Imana yabwiye
salomo iti nukomeza kunyiranukira ukubaha amategeko yange
nzaguha ibirenzeho..bivuzeko hari byishi Imana yari kumuha
ariko ikabimpuha aruko yakurikije amategeko .natwe rero
nuko hari Amasezerano Imana iduha ikakubwirango nukomeza
kuba imbere yange nzagukorera iki,ariko iyo udakoze icyo
Imana igusaba ntago isezerano ryawe risohora nukuri wapfa
utararibona...None rero nizereko uhise ubona aho
amasezerano yawe aherereye .murasobanukiwe se?ufite
ikibazo abaze
Urugero rundi kumwami dawidi yarafite isezerano ko
mumuryango we hatazaburamo uzajya uba umwami .nubwo
bacumuraga cyane Uwiteka niyabambuye isezerano nkuko
yaryambuye sawuli..nuko iryo sezerano dawidi yari yarahawe
ryari ntakuka Abasiraheri bose bava muri egiputa bari bafite
isezerano ryuko bose bazagera IKANANI .ariko condition bari
bafite yari kubaha Imana,no Gusenga Imana
yonyine.abatarabikoze rero bose murabizi bagiye bagwa
mubutayu.yewe na mose ubwe haraho atumviye Imana
bimutera gupfa atageze muri kanani ye kandi ryari isezerano
rye..mwitondere ibyo Imana ibasaba mutava mwisi
mutabibonye bene Data


Source:Kwizera Marie Claire Pastor

Friday, December 19, 2014

Urubuga rwa Facebook rugiye gufunga icyumweru cyose



 (AP Photo/Achmad Ibrahim)
Photo internet Mark Zuckerburg /nationalreport.net

Urubuga nkoranyambaga ruzwi nka facebook rugiye kuzafungwa icyumweru cyose nkuko bitangazwa na CEO  wa Facebook akaba arinawe wayishinze  Mark Zuckerberg . ibi bikazaba taliki ya  mbere  ukwezi kwa mbere  umwaka utaha wa 2015,CEO wa facebook yavuzeko impamvu bazaba bafunze facebook  hari imirimo yo kuvugurura uru rubuga nkoranya mbaga rwa  Facebook .

Facebook nirwo rubuga nkoranyambaga rukoreshwa na bantu  benshi kwisi doreko rwanagize bamwe abaherwe kubera amatangazo yo kwamamaza banyuzaho ndeste rukanashyira Mark Zuckerberg mubaherwe binjiza amafranga menshi cyane kw’isagonda  kubera amatangazo yo kwmamaza ,yaje kugura Instagram anagura na Whatssap urubuga nkoranya mbaga rukunzwe cyane muri ikigihe


Taliki ya 1  zukwezi kwa mbere umwaka  wa 2015 kugeza taliki ya 8 /ukwezi kwa mbere /2015 bivuzeko ku bantu bakoresha facebook batazaba bashobora  gufungura facebook yabo  kugeza kuri iyi taliki ya 8/1 bivuzeko  ibi byose byo gufungwa kwa Facebook  birebana na za  smartphones ndeste na  za tablets byose ntibizaba bibasha kwinjira kuri facebook  ibyatumye hazamo ivugururwa ray facebook harimo kuba yari maze kujya igenda gahoro mukuyi fungura  doreko kugeza ubu ifite abantu bayikoresha barenga  1,000,000,000.

Read more     http://nationalreport.net/facebook-shutdown-full-week-perform-standard-maintenance/
Utagize amahirwe yo gukurikirana ikiganiro cy'imikino gitambuka kuri Radio Huguka 105.9FM hamwe na Tgo Rwanda kuva Saa 17h00 kugeza Saa 18h00 ushobora kugikurukirana ukanda kuri iyi link ukacyumva!http://www.mixcloud.com/Inezastar/huguka-sports-kuwa-19122014/

Ese wibaza impamvu abapagani batera imbere kukurusha





Photo internet/Pastor Kwizera Marie Claire

Ngufitiye ibisubizo2 
1.Nuko bo umwami satani bakorera bamukorera
babishyizemo umwete 

urugero: uzarebe nkumuntu uraguza iyo
bamutumye nkinkoko cg ihene yibara rimwe ukuntu
agenda akayishaka paka ayizanye.

 wibaza icyo
baba bayimaza? mukanya nimugoroba
birakugeraho pe. 

2.Baba bafite ishema ryibyo bakora kuko
badatinya no kubikangurira abandi kandi
babijyamo neza. 


 NB:bubahiriza amabwiriza yose satani abifuzaho.
mugihe twe abackristo keshi tubivanga nyamara
mugihe tumeshe kamwe ntacyo twaburana
Umwami wacu

Source:Kwizera Marie  Claire Pastor‬

Monday, December 8, 2014

Christiano Ronaldo akomeje kwandika amateka agenda asatira L Messi


 
 Photo internet/Ronaldo na Messi

Umukino wahuje Real Madrid na Celta Vigo waje kurangira ari ibitego 3 by’ikipe ya Real Madrid  Christiano Ronaldo akomeje kwandika amateka nyuma yaho atsindiye hatrick ubwo Real  Madrid yakinaga na Celta vigo yaje kuzuza  ibitego 200 mu mikino 178 amaze gukina muri la liga   kuva yahagera  muri 2009. 

C Ronaldo akaba abaye umukinnyi wa mbere ubashije kugeza ibitego 200 mu gihe gito. anatanga imipira ivamo ibitego 56. Yatsinze hatrick inshuro 23 kipe yuzuza imikino 18 yose idatsindwa, aho yitezwe ko igihe cyose izaba itsinze umukino izahuriramo n’ikipe ya Ludogorets muri Uefa Champions League izakomeza mu cyumweru gitaha, izaba ikuyeho agahigo kari gafitwe n’ikipe ya FC Barcelone ko kumara imikino 18 yose idatsindwa mu mikino y’amarushanwa atandukanye, umuhigo yagezeho muri season ya 2005-2006 ubwo yatozwaga na Frank Rijkaard.

L Messi nawe yaje gutsinda Hatrick muri Derby yi catelogna yatumye nawe iba iya 21 kuva mu mwaka 2004 binatuma akomeza kwandiaka amateka yokuba umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi kuva shampiyona ya Esipagne yatangira ibitego 256,Christiano Ronaldo niwe mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya esipagne muri iyi saison 23,naho L Messi 13 naho Neymal akaba afite 11.
Real Madrid iri ku mwanya wa mbere ifite amanota 36
Barcelone ku mwanya wa kabiri n’amanota 34

Atletico Madrid iri ku mwanya wa 3 n’amanota 32.

Saturday, December 6, 2014

Isomo ry'ingenzi mubuzima

Umugabo umwe yarapfuye ajya mu ijuru. Yahawe uburenganzira bwo kuzenguruka
ijuru akareba ibihakorerwa aherekejwe na Malayika Gaburiyeli.
Binjiye mu cyumba (department) cya mbere . Cyari icyumba kinini kirimo
abamalayika benshi cyane babarirwa mu mamiliyoni bahuze, bari gutoranya no
gushyira amabaruwa mu byiciro. Wa mugabo aratangara, arabaza ati “ ese bariya
barakora iki?”. Malayika Gaburiyeli aramusubiza ati “ Bari gutoranya no gushyira
amabaruwa y’amasengesho mu byiciro : Abarwayi, abasaba akazi, abakeneye
gukizwa ibyaha, abakeneye imbaraga z’Imana n’ibindi binyuranye”
Barakomeza bajya no mukindi cyumba. Muri icyo cyumba naho harimo abamalayika
benshi. Gusa abo bo bari bari gushyira amabaruwa mu dusanduku ndetse
bakadufunga . Wa mugabo arongera abaza icyo abo bari gukora. Malayika amubwira
ko bari gufunga amabaruwa y’ibisubizo by’Imana bitewe n’ibyo bagiye basaba.
Bwa nyuma binjira mu kindi cyumba, bahabona umugabo umwe wicaye ari
guhondobera, bigaragara ko ntakazi kenshi afite. Wa mugabo mu ijwi rituje abaza
malayika ati “ Ese kuki uyu mugabo yicaye ahangaha?”. Gaburiyeli arahindukira
aramureba aramubwira ati “ Iki cyumba cyo ntakazi kenshi gikunda kugita nk’ibindi
twabonye. Umumalayika wo muri iki cyumba aba ashinzwe kwakira amabaruwa
y’ishimwe aturutse ku bantu basubijwe amasengesho yabo bitewe n’ibyo bagiye
basaba bakabona umugisha, bakabona akazi, bagakira indwara n’ibindi ariko
ikigaragara ni uko ntanumwe ujya wibuka aho uwo mugisha waturutse. Ninayo
mpamvu iki cyumba kibamo umumalayika umwe ushinzwe kwita kuri aka kazi ariko
nubundi ntakazi kenshi agira ninayo mpamvu ubona ari guhondobera. ” Wa mugabo
agira agahinda , amarira atangira gushoka ku maso ye atangira kwifuza kuba yabasha
gusubira ku isi akabwira bagenzi be ibyo yeretswe.
Nshuti musomyi,
Ujya wibuka ibyo Imana yagukoreye?
Amasengesho yawe yasubijwe inshuro zingana iki?
Ni ahantu hangana iki Imana yakunyujije?
Uribuka ibigeragezo byose byari bikuri imbere Imana ikabasha kubigucishamo
amahoro?
Ujya wibuka gushima Imana?
Muri iki gihe uri muzima, hari benshi bapfuye urasigara, ufite ubuzima bwiza, akazi
keza, umuryango, wigeze ubishimira Imana?
Jya ugira umwanya wo gushimira Imana ibyiza igukorera kuko niyo byose,
ntanakimwe wakwishoboza atari kubwayo.

Source:Kwizera Marie Claire Pastor


Saturday, September 20, 2014

ICYI NICYO GIHE CYAWE CYO GUKURWAHO ICYO IGISUZUGURIRO.





Aline Capps

Ntawukorera Imana ngoyikorere amaboko, abubaha Imana baca muri byinshi bitaboroheye, yewe bigera naho abantu bagirango Imana yabo yarabataye, bakitwa amazina mabi ashoboka yose n'abakagombye kubikorerera Imitwaro, bagaca mu misozi bagaca mu mataba ariko kandi muri ibyo byose iyo batavuye mu isezerano, iyo Imana ibibutse buri muntu wese yaba uwizera cyangwa amupagani babonera rimwe ko Imana yabo itabara kurenza uko umwana w'umuntu atabara.
Mwene data komera kuko igihe kiraje ko Imana iguhindurira izina n'amateka, ikagukuraho igisuzuguriro kandi abo bari baragutaye bazakugarukira ndetse banagusabe imbabazi!! Komera kandi ushikame kuko igihe cyawe cyo kuzenguruka uwo musozi kigiye kugira iherezo!! Ubwo abo bazaza kugusaba imbabazi uzabababarire ushingiye kuri Matayo 6:14-15.
Humura kuko amarira n'amaganya yawe yageze k'Uwiteka Kandi yohereje Malayika wo kukurwaninira urwo rugamba kuko yabonye ko wari umaze kunanirwa, yewe wari ugeze naho uri ikibsha gusenga no gusoma ijambo ry'Imana!! Gusa ngo ntuzibagirwe aho yagukuye kandi ngo uzabere abandi umugisha bazaza barimo guca muri iyo nzira itoroshye wanyuzemo!! Nukomeza guca bugufi Imana izakuzamura ariko kandi niwibagirwa ukishyira hejuru uzongera umanurwe birenze aho wahoze!! Komera rero kuko icyi aricyo gihe cyawe cyo gukurwaho uwo muruho nicyo gisuzuguriro!!
-Aline Capps

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...