Saturday, September 20, 2014

ICYI NICYO GIHE CYAWE CYO GUKURWAHO ICYO IGISUZUGURIRO.





Aline Capps

Ntawukorera Imana ngoyikorere amaboko, abubaha Imana baca muri byinshi bitaboroheye, yewe bigera naho abantu bagirango Imana yabo yarabataye, bakitwa amazina mabi ashoboka yose n'abakagombye kubikorerera Imitwaro, bagaca mu misozi bagaca mu mataba ariko kandi muri ibyo byose iyo batavuye mu isezerano, iyo Imana ibibutse buri muntu wese yaba uwizera cyangwa amupagani babonera rimwe ko Imana yabo itabara kurenza uko umwana w'umuntu atabara.
Mwene data komera kuko igihe kiraje ko Imana iguhindurira izina n'amateka, ikagukuraho igisuzuguriro kandi abo bari baragutaye bazakugarukira ndetse banagusabe imbabazi!! Komera kandi ushikame kuko igihe cyawe cyo kuzenguruka uwo musozi kigiye kugira iherezo!! Ubwo abo bazaza kugusaba imbabazi uzabababarire ushingiye kuri Matayo 6:14-15.
Humura kuko amarira n'amaganya yawe yageze k'Uwiteka Kandi yohereje Malayika wo kukurwaninira urwo rugamba kuko yabonye ko wari umaze kunanirwa, yewe wari ugeze naho uri ikibsha gusenga no gusoma ijambo ry'Imana!! Gusa ngo ntuzibagirwe aho yagukuye kandi ngo uzabere abandi umugisha bazaza barimo guca muri iyo nzira itoroshye wanyuzemo!! Nukomeza guca bugufi Imana izakuzamura ariko kandi niwibagirwa ukishyira hejuru uzongera umanurwe birenze aho wahoze!! Komera rero kuko icyi aricyo gihe cyawe cyo gukurwaho uwo muruho nicyo gisuzuguriro!!
-Aline Capps

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...