Saturday, December 6, 2014

Isomo ry'ingenzi mubuzima

Umugabo umwe yarapfuye ajya mu ijuru. Yahawe uburenganzira bwo kuzenguruka
ijuru akareba ibihakorerwa aherekejwe na Malayika Gaburiyeli.
Binjiye mu cyumba (department) cya mbere . Cyari icyumba kinini kirimo
abamalayika benshi cyane babarirwa mu mamiliyoni bahuze, bari gutoranya no
gushyira amabaruwa mu byiciro. Wa mugabo aratangara, arabaza ati “ ese bariya
barakora iki?”. Malayika Gaburiyeli aramusubiza ati “ Bari gutoranya no gushyira
amabaruwa y’amasengesho mu byiciro : Abarwayi, abasaba akazi, abakeneye
gukizwa ibyaha, abakeneye imbaraga z’Imana n’ibindi binyuranye”
Barakomeza bajya no mukindi cyumba. Muri icyo cyumba naho harimo abamalayika
benshi. Gusa abo bo bari bari gushyira amabaruwa mu dusanduku ndetse
bakadufunga . Wa mugabo arongera abaza icyo abo bari gukora. Malayika amubwira
ko bari gufunga amabaruwa y’ibisubizo by’Imana bitewe n’ibyo bagiye basaba.
Bwa nyuma binjira mu kindi cyumba, bahabona umugabo umwe wicaye ari
guhondobera, bigaragara ko ntakazi kenshi afite. Wa mugabo mu ijwi rituje abaza
malayika ati “ Ese kuki uyu mugabo yicaye ahangaha?”. Gaburiyeli arahindukira
aramureba aramubwira ati “ Iki cyumba cyo ntakazi kenshi gikunda kugita nk’ibindi
twabonye. Umumalayika wo muri iki cyumba aba ashinzwe kwakira amabaruwa
y’ishimwe aturutse ku bantu basubijwe amasengesho yabo bitewe n’ibyo bagiye
basaba bakabona umugisha, bakabona akazi, bagakira indwara n’ibindi ariko
ikigaragara ni uko ntanumwe ujya wibuka aho uwo mugisha waturutse. Ninayo
mpamvu iki cyumba kibamo umumalayika umwe ushinzwe kwita kuri aka kazi ariko
nubundi ntakazi kenshi agira ninayo mpamvu ubona ari guhondobera. ” Wa mugabo
agira agahinda , amarira atangira gushoka ku maso ye atangira kwifuza kuba yabasha
gusubira ku isi akabwira bagenzi be ibyo yeretswe.
Nshuti musomyi,
Ujya wibuka ibyo Imana yagukoreye?
Amasengesho yawe yasubijwe inshuro zingana iki?
Ni ahantu hangana iki Imana yakunyujije?
Uribuka ibigeragezo byose byari bikuri imbere Imana ikabasha kubigucishamo
amahoro?
Ujya wibuka gushima Imana?
Muri iki gihe uri muzima, hari benshi bapfuye urasigara, ufite ubuzima bwiza, akazi
keza, umuryango, wigeze ubishimira Imana?
Jya ugira umwanya wo gushimira Imana ibyiza igukorera kuko niyo byose,
ntanakimwe wakwishoboza atari kubwayo.

Source:Kwizera Marie Claire Pastor


No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...