Wednesday, December 24, 2014

Umunsi wa 11 washampiyona y'urwanda usize Rayon sports ku mwanya wa kane





Photo internet

Ubwo shampiyona y'urwanda  kugeza ubu itarabona umuterankunga  yakinwaga k'umunsi wayo wa 11 amakipe amwe yahaye noheli abakunzi bayo andi abaraza nabi,twahera kuri ekipe ya APR FC ije kunyagira Kiyovu sports akayabo kibitego 5 byose kubusa ibitego byatsinzwe na  Ngomirakiza Hegman Sekamana Maxime yajegutsinda igitego cya kabiri, Yannick Mukunzi yongeramo  icya gatatu mu gihe Ndahinduka Michel yaje gutsinze ibitego bibiri byagashyingurcumu.
Rayon sports ntibyaje kuyihira nka ekipe ya rubanda ikunzwe na benshi hano mu rwagasabo kuko ije kunganya na Marines fc nyamara iyi kipe ya Marines niyo yafunguye amazamu kugitego cya Uwihoreye Ismael ku munota wa 54 kiza kwishyurwa na Sina Jeromes ku munota wa 65 arinako umukino waje kurangira.umukino wari witabiriwe na Kamanzi Pappy wakiniye iyi kipe ya Rayon sports.

Muri rusange imikino yose ije kurangira kuburyo bukurikira
1. As Kigali 1-0 Espoir
 2. Police 1-0 Etincelles
3. APR FC 5-0 Kiyovu Sports 
4. Mukura 1-0 Musanze 
5. Amagaju 1-0 Isonga 
6. Sunrise 1-0 Gicumbi 
7. Marines1-1 Rayon Sports


Urutonde rwa shampiyona ruhagaze gutya
  1. APR 26 
  2. AS KIGALI 24
  3. POLICE 20+7
  4. RAYON SPORTS 19
  5. MARINES 16
  6. SUN RISE 15
  7. AMAGAJU 15
  8. SC KIYOVU 15
  9. GICUMBI 13
  10. ESPOIR 12
  11. MUKURA VS 12
  12. MUSANZE 09
  13. ETINCELLES 07
  14. ISONGA 03

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...