Sunday, December 21, 2014

Abantu mujya muha umwanya isezerano ry'ubugingo buhoraho





Photo/Internet Kwizera Maarie Claire Pastor

Nagirango mbaze akabazo kingenzi,abantu mujya muha
umwanya isezerano ry'ubugingo buhoraho !! Mukaritekerezaho

kubarifite! ?
Ese muziko amasezerano umuntu ashobora kuyahabwa
atakwitwara neza akava mwisi adasohoye !?
Mbese bibaho?
Bibaho pe ariko reka turebe ubwoko 2 bwamaserano
-ISEZERANO NTAKUKA: Dusome Yeremiya35:19 hano
tuhasanga ukuntu Imana yahaye isezerano yonadabu ko
mubana hatazaburamo umwana ukorera Imana ibihe byose .ibi
bivuze ko Hari isezerano Imana iguha byanga bikunda riba
rigomba gusohora mugihe ukiri kwisi .ariko iyo usubiye
mubyaha icyo gihe Imana isohoza iryo sezerano yakuvuzeho
ariko ntagiye urimaramo ,cyangwa ukariburiramo
amahoro .iyo utagarukiye Imana rero ngo wihane urapfa .ariko
upfa yo yasohoje isezerano ryayo kuri wowe.
Biterwa rero niryo uba ufite iryo ariryo
Cyokora amasezerano abamo amoko abiri atandukanye.
Bibaho rwose ko ushobora kuva mwisi utabonye ibyo Imana
yagusezeranyije pe kuko utakoze ubushake bwayo uko
bikwiriye
Impamvu irisohoza nuko ibayo ubwayo yarirahiyeko izabikora
uko bizamera kose .kuberako iba yarabivuze rero ikemera
ikarisohoza nubwa wayicumuyeho ariko ikarisohoza kugirango
yerekane icyubahiro cyayo kandi ko itabeshya .kubyo yirahiye
yo ubwayo
-ISEZERANO IMANA ITANGA RIHEREKEJWE
NIMPAMVU
(Conditions):Iri ryo ritandukanye niryambere kure pe iyo
ucunze nabi rwose wava mwisi utaribonye.Imana yabwiye
salomo iti nukomeza kunyiranukira ukubaha amategeko yange
nzaguha ibirenzeho..bivuzeko hari byishi Imana yari kumuha
ariko ikabimpuha aruko yakurikije amategeko .natwe rero
nuko hari Amasezerano Imana iduha ikakubwirango nukomeza
kuba imbere yange nzagukorera iki,ariko iyo udakoze icyo
Imana igusaba ntago isezerano ryawe risohora nukuri wapfa
utararibona...None rero nizereko uhise ubona aho
amasezerano yawe aherereye .murasobanukiwe se?ufite
ikibazo abaze
Urugero rundi kumwami dawidi yarafite isezerano ko
mumuryango we hatazaburamo uzajya uba umwami .nubwo
bacumuraga cyane Uwiteka niyabambuye isezerano nkuko
yaryambuye sawuli..nuko iryo sezerano dawidi yari yarahawe
ryari ntakuka Abasiraheri bose bava muri egiputa bari bafite
isezerano ryuko bose bazagera IKANANI .ariko condition bari
bafite yari kubaha Imana,no Gusenga Imana
yonyine.abatarabikoze rero bose murabizi bagiye bagwa
mubutayu.yewe na mose ubwe haraho atumviye Imana
bimutera gupfa atageze muri kanani ye kandi ryari isezerano
rye..mwitondere ibyo Imana ibasaba mutava mwisi
mutabibonye bene Data


Source:Kwizera Marie Claire Pastor

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...