Monday, December 8, 2014

Christiano Ronaldo akomeje kwandika amateka agenda asatira L Messi


 
 Photo internet/Ronaldo na Messi

Umukino wahuje Real Madrid na Celta Vigo waje kurangira ari ibitego 3 by’ikipe ya Real Madrid  Christiano Ronaldo akomeje kwandika amateka nyuma yaho atsindiye hatrick ubwo Real  Madrid yakinaga na Celta vigo yaje kuzuza  ibitego 200 mu mikino 178 amaze gukina muri la liga   kuva yahagera  muri 2009. 

C Ronaldo akaba abaye umukinnyi wa mbere ubashije kugeza ibitego 200 mu gihe gito. anatanga imipira ivamo ibitego 56. Yatsinze hatrick inshuro 23 kipe yuzuza imikino 18 yose idatsindwa, aho yitezwe ko igihe cyose izaba itsinze umukino izahuriramo n’ikipe ya Ludogorets muri Uefa Champions League izakomeza mu cyumweru gitaha, izaba ikuyeho agahigo kari gafitwe n’ikipe ya FC Barcelone ko kumara imikino 18 yose idatsindwa mu mikino y’amarushanwa atandukanye, umuhigo yagezeho muri season ya 2005-2006 ubwo yatozwaga na Frank Rijkaard.

L Messi nawe yaje gutsinda Hatrick muri Derby yi catelogna yatumye nawe iba iya 21 kuva mu mwaka 2004 binatuma akomeza kwandiaka amateka yokuba umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi kuva shampiyona ya Esipagne yatangira ibitego 256,Christiano Ronaldo niwe mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya esipagne muri iyi saison 23,naho L Messi 13 naho Neymal akaba afite 11.
Real Madrid iri ku mwanya wa mbere ifite amanota 36
Barcelone ku mwanya wa kabiri n’amanota 34

Atletico Madrid iri ku mwanya wa 3 n’amanota 32.

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...