Thursday, June 26, 2014

Fifa yahagaritse Luis Suarez azira kurumana





 Photo internet Luis Suarez


Ishyirahamwe ry’umupira wa maguru  kw’isi rya maze guhagarika umukinnyi  Luis Suarez imikino icyenda yose adakinira ikipe y’igihugu cya Uruguay  ndetse na mezi  ane adakandagira mu kibuga, kubera ibikorwa bibi byo kwitwara nabi aruma mugenzi we  Giorgio  Chiellini   ukinira ikipa y’ubutaliyani.

Luis Suarez   yaje kuruma  Georgio Chiellini  ku rutugu  ubwo Uruguay yatsindaga ubutaliyani 1-0  mugikombe cy'isi ,umukino wabaye kuwa 2 wiki cyumweru turi gusoza ,aho umusifuzi atigeze abona  ikosa ryari ryakozwe  nuy’umukinnyi  Luis Suarez. Claudio Sulser  Chairmana wa FIFA ushinzwe imyitwarire yavuzeko hari  amakosa adakwiriye kwihanganirwa  mu gikombe cy’isi  kuko abantu benshi baba bahanze amaso  ibiri kubera mukibuga.


President wa Federation muri Uruguay Wilmar Vardez ati”ibi ni ibihno bikomeye pe!bisa nkaho bidukuye mu gikombe cy’isi.”twabibutsako  ibi bibnye ubugira gatatu Luis Suarez agaragaraho ingeso mbi zo kurumana mu kibuga,bwa mbere bya baye ubwo yakinaga muri Ajax ,ubundi akinira Liverpool ubwo yaje kuruma  umukinnyi Branislav Ivanovic  mu kwezi kwa kane umwaka wa 2013 akaza  guhagarikwa imikino igera  kwi cumi yose aho mugihugu cy’ubwongereza.

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...