Sunday, April 6, 2014

Champion y'urwanda igeze aho umwana arira mama we ntiyumve


 
Nyuma yaho ikipe zihanganiye igikombe arizo Apr fc na Rayon sports  zitsindiye imikino yazo champion igeza mu mahina kuko nta kipe nimwe ishaka gutakaza amanota cyangwa  kunganya kuko iyakora ikosa nagato yahita ikura amaso ku gikombe.

Mubafana bamwe twaganiriye nyuma yumukino wayo makipe yombi ubwo yaramaze gutsinda Apr fc itsinze Kiyovu sports naho Rayon Sports ikuye amanota atatu ku gisenyi ku kibuga cy’umuganda instinze Marine fc ikipe ijya iyigora cyane ibitego 3-2 aho byasabye kugera ku munota  wa nyuma Fuaddi agatera Penaliti akayiboneza murushundura ,penaliti itaravuzweho rumwe kuko nu muzamu yashatse gukubita  umusifuzi.

Bamwe”Rayon sports na Apr fc ziharahatanira  umwanya wa mbere,icyo nzicyo kizambuka nyabarongo cyangwa  gisange ibindi mububiko bwuzuyemo ibikombe birenga icumi”  
Abakunzi ba Apr  nabo “ dufita amahirwe menshi yo  kwegukana igikombe.kuko urebye imikino dusigaje ubonako idakomeye cyane,Amagaju,Espoir,As muhanga.turebye aya ma ekipe  bitabaye bya bindi bya ruhago twayatsinda bitworoheye”

Abarayon nabo Imana yadukuye  ku gisenyi ikadukiza Apr fc izakomeza itube hafi twambukane igikombe nyabarongo tukerekeza mu majyepfo mu murwa wa bakurambere I nyanza”

Umukino ukirangira umutoza wa Rayon sports wungirije ati”twakinnye na makipe atatu ariko marine  iduhaye igikombeUbu igikombe kiri mu nzira,ahangaha ni ho twagombaga gutakaza kuko twakinaga n’amakipe atatu”.
Batubwiye ko APR FC yabemereye amafaranga 120 000 nibadutsinda banabakorera local bityo turishimye ko tubonye intsinzi kuri uyu mukino".
Ikipe ya Rayon sports isigaje umukino izakiramo As kigali ,Esperence,Musanze anho ikipe ya Apr fc isigaje  Amagaju ,Espoir na As muhanga.buri kipe ntiwavugako yorohewe kuko Apr yibuke ko ifite  Amagaju na As muhanga zidashaka ku manuka ku ruhande rwa Rayon sports ifite As Kigali  ijya iyigora ndetse na Musanze.
Twasoza twifuriza amahirwe mas akuri buri ekipe  uzastindwa azemere uzastinda nuko kandi twasaba ferwafa  kuzareba ko nata manyanga yagaragara kuko bury anta nduru  ivugira ubusa kugasozi.
Urutonde

Rayon sports
55
Apr
55
Police
43
As kigali
41
Kiyovu sports
37


 Yanditwse Saa 12h46
Jean Bernard Mukundente

Saturday, April 5, 2014

Ubutumwa umuhanzi Maitre Jad'or yageneye abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka



Maitre Jad'Or
Maitre jad'or


Umuhanzi uzwi kw'izina rya Maitre jad’or ku mazina akoresha mubuhanzi ku mazina  yiswe n'ababyeyi be Nsabiyumva Jean de dieu yatanze ubutumwa  bwerekeye  igihe gikomeye u Rwanda rugiye kwinjiramo twibuka  ku nshuro ya makumyabiri Genocide yakorewe Abatutsi ibaye.


Mukiganiro twagiranye nawe ku rubuga  nkoranyambaga rwa Facebook twatangiye  tumubaza  ubutumwa yageneye  abanyarwanda  muri ik'igihe gikomeye  tugiye kwinjiramo  taliki ya 7 ukwezi kwa 4 twibuka imbaga y'abanyarwanda yatikiriye muri Genocide  yakorewe Abatutsi.

Maitre Jad’or « Mu w' 1994 umwaka ufite byinshi utwibutsa harimo nabacu twambuwe tukibakunze,ubwo ukwezi kwari Mata nyuma kugahinduka Maraso inzira karengane zabanyarwanda zahorwaga kuba abantu »
 Yakomeje avuga ati »Nari muto muwo mwaka ariko amatariki nkaya anyibutsa byinshi bitari bishimishije kubyakorwaga n’inkoramahano zariziyambuye ubumuntu »
Yasoje  avuga ati » Gusa igishimishije kuri ubu nuko abanyarwanda twunze ubumwe budateze kuzongera gutanywa n’ubonetse wese,bityo reka dufatanye twese KWIBUKA ABACU TUNIYUBAKA.kandi bakomeze baruhukire kwanyagasani ».


Yanditswe Saa 17h25

Jaan Bernard Mukundente

Turbo king national football league irakomeje

Ferwafa Daily 
  Champion y’urwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 25 ,imikino  iri gukinwa k’umunsi wa25 imikino yatangiye saa 15h30 nejo ku cyumweru mbere yuko tujya  mucyunamo twibuka  ku nshuro ya 20 imbaga yabanyarwanda yatikiriye muri Genocide yakorewe Abatutsi muri mata 1994.

Imikino iteye gutya ikipe yo mu majyepfo gikundiro Rayon sports  igiye gucakirana na Marine fc umukino ugiye kubera kuri stade  Umuganda mucyahoze ari Gisenyi,naho ikipe ya Appr fc igiye gucakirana na Kiyovu sports  umukino ugiye kubera  kuri stade Regional I nyamirambo, ikipe ya  Amagaju igiye guhura na Police fc naho  Musanze ikine  na Mukura.


Ku munsi wejo taliki ya6 ikipe ya Muhanga izakina  na Esperence I muhanga naho Espoir ihure na Gicumbi  I rusizi  As Kigali na Entincelles.

Tubibutseko ikipe ya Rayons Sports na Apr zigatandukanira kubitego zizigamye zinganya amanota 

Ryon sports 52 ibitego izigamye 28
Apr fc 52 ibitego izigamye 24

UMUNSI WA 23, SAMEDI LE 05.04.2014
MARINES VS RAYON SPORT [UMUGANDA]
KIYOVU VS APR [AMAHORO] [REGIONAL]
AMAGAJU VS POLICE [NYAMAGABE]
MUSANZE VS MUKURA [MUSANZE]
DIMANCHE LE 06.04.2014
ESPOIR VS GICUMBI [RUSIZI]
MUHANGA VS ESPERANCE [MUHANGA]
AS KIGALI VS ETINCELLES [REGIONAL]


Yanditswe Saa 15h35
Jean Bernard Mukundente

Ibintu 17 by'ubusambanyi biri gukorwa n'abakobwa bamwe na bamwe bikababaza Imana

Niyirema Aimable
Photo/Niyirema Aimable

1- ubusambanyi bukabije n' inshuti zabo z,abahungu kuko bazi ko gukundana badatanze umubiri wabo ngo ube ubusabane bw' abasore bidashoboka.
2-ubukene barimo kandi bafite bigatuma basambana ngo ubwo bukene bushire
3-gushaka gushimisha abahungu bakundana kugirango batabanga bagashaka izindi nshuti
4-ishuri akazi se bigatuma basambana kugira ngo babone amanota se,bishyurirwe amashuri cyangwa babone akazi bityo rero bigatuma bisambanira ngo ibyo byose babibone.
5- kwigaya no kwinenga:ibi biri gutuma abakobwa benshi bishora mu busambanyi kuko baba bazi ko nta muhungu wapha kubemera noneho bigatuma batandarariza umuhungu wese babonye kugira ngo nabo bajye bavuga ko baryamanye n' abahungu.
6-imyaka bagejeje:ibi byo birenze urugero kuko kuko iyo umukobwa abona ntawe umuvugishije akagira nka 23 atarasambana atangira kwibaza ikibitera ngo nawe abone umuvugisha bigatuma rero yishakira umusore bajya bisambanira.
7-kwangwa n' inshuti zabo bari basanganwe:ibi byo bireze cyanee,kuko iyo umukobwa abonye inshuti bakundanaga imwanze ashaka kwereka wa musore bakundanaga ko akoze ubusa kandi ko hari abandi bahungu bamwemera bityo rero akishakira abahungu ku ngufu ngo yemeze wa musore wa mbere bigatuma yikorera ubusambanyi
8-imitekerereze :kumva ko nawe yasambana ngo yumve uko bimera bigatuma akora ubwo busambanyi.
-
9-guterwa ubwoba n' abahungu b' inshuti zabo ko niba bataryamanye bahita batandukana,bityo rero umukobwa akanga kureka umuhungu bigatuma yisambanira.
10-kwivanga n' amahanga:ngiki ikimaze abakobwa benshi kuko kenshi aho bajya,bakorera se inshuti zabo se ibi byose bishobora gutuma yikorera ubusambanyi bitewe namagambo cyangwa ibikorwa bikorwa nabo birirwana,bigatuma nawe yisambanira ngo ajye mu murongo umwe nuwabandi.
11-kubishakamo umuti"bamwe basigaye bisambanira ngo wenda uduheri bafite dushire,cyangwa se uburwayi bumwe na bumwe bushire.
12-guhaga:bari gusambana ntacyo babuze pee kuko bamwe na bamwe batanga amafaranga yabo ngo basambane bibonere umunezero babuze
13-gusambana babigize imikino nta bwoba nta cyaha nata ngingimira,bigatuma basambana ngo bibere mu busabane muri iyi isi .
13-Bibagiwe  itegeko  ry'Imana  ngo"Ntugasambane  kandi basigaye batinya abantu  bagatinyuka  Imana  none se kuki umuntu ya sambana  baziko Imana  yo mw'ijuru  ibyanga  urunuka<1Abakorinti 6:15-20>,Kuki  se abantu  babategeka  ngo basambane  nabo  bakemera bagahemukira  Imana?
15-Babuze amahoro ya Yezu kubera  kuko  bafite  amahoro  ya Yezu bazinukwa  ubusmabanyi 
16-bari kwishora mu busambanyi kuko bashize isoni ,ndetse bicira inzira ngo bibonere abagabo cyangwa se abasore ngo bibere inshuti zabo.,ndetse bari no gushaka kwinezeza mubuzima bwabo.
17-bari gusambanango bashimishe satani barakaze Imana kuko bakunda Imana bakora ibyo ishaka.

ese wewe muri ibi urihe?umva amagambo Uwiteka avuga
"IBYO URABIKORA NKAKWIHORERA UKIBWIRA YUKO MPWANYE NAWE RWOSE ARIKO NZGUHANA MBISHYIRE IMBERE Y' AMASO YAWE UKO BIKURIKIRANA,NUKO MWE ABIBAGIRWA IMANA MWE MUTEKEREZE IBI KUGIRA NGO NE KUBASHISHIMURA HAKABURA UBAKIZA.UNTAMBIRA ISHIMWE WESE ABA ANYUBAHIRIZA,KANDI UTUNGANYA INGESO ZENZAMWEREKA AGAKIZA K' IMANA<ZABURI 50:21-23>
Yanditswe Saa 14h30
Source:Niyirema Aimable

Twaganiriye n’urubyiruko Rutubwira uko rukwiriye kwitwara mucyunamo

Photo
Ihirwe Delphine


Muri iki gihe u Rwanda rwitegura kwibuka inzirakarengane zazize Genocide yakorewe Abatusti  muri Mata 1994, ku nshuro ya ma ku myabiriTwaganiriye n’urubyiruko Rutubwira uko rukwiriye kwitwara mucyunamo.

Ihirwe Delphine Delphine  umunyeshuli  wiga muri University Of Rwanda College Of Business And Economics  yahoze yitwa (KIE) twamubajije  ubutumwa yageza kurubyiruko  mugihe urwanda rugiye kwinjiramo cyo kwibuka  inzirakarengane zazize Genocide yakorewe Abatusti muri mata 1994.

 “Ubutumwa natanga nkurubyiruko Rwu rwanda twese Dushyire Hamwe Dusenyere Umugozi Umwe. Twirinde Kuvuga amagambo Mabi Muminsi Nk’iyi Ahubwo Twibuke Twiyubaka Dutekereze Ejo Hacu Dufashanya Rubyiruko Nitwe Mbaraga Zurwatubyaye Ninatwe Tugomba Kurwubaka Twirinde Kandi  Turwanye Amacakubiri Ndi Umunyarwanda Bituve K’umutima Kandi Tubikurikize.Iyo Mbona Imfubyi Nyinshi Ntekereza Impamvu Imana Yemeye Ibi Twahuye Nibibi Byinshi Ntitwifuza Kubisubiramo Muze Twibuke Abacu Kandi Tubasabira Iruhuko Ridashira bagiye Tukibakunze Hari byinshi Twarikubigiraho Ariko Ntibyakunze. Tuzabahoza Kumutima Ntituzabibagirwa”.


Twamubajije  icyo akunda  atubwirako  akunda gusabana na burumwe cyane akunda abana bimfubyi doreko nawe Ntamubyeyi agira gusa we atekereza cyane aho ava naho ajya yirinda gukomeretsa Mugenzi we.

Akenshi Nkunda Indirimbo Zirimwo ubutumwa  Cyane Itsinda Rya Dream Boyz Ritanga Msg(ubutumwa) Bityo Ndabakunda Ariko Nkunda Hiphop Cyane Niyo Mpamvu Nanjye Nakoze Song Ntanga Ubutumwa Bwanjye Kuri Buri Munyarwanda. Rubyiruko Tugire Umutima Ukunda Wihangana Ugira Impuhwe Kd Utanga Imbabazi Ntago Twifuzako Ibyabaye Bjyakongera Muze Dushyire Hamwe Ndabakunda Cyane.

Yandistwe Saa 12h58

Jean Bernard Mukundente


Indirimbo : Mpore Rwanda



Friday, April 4, 2014

Manchester United :Jonny Evans na Chris Smalling bagarutse mu myitozo

Photo internet/Smalling , Evans

Umutoza David  moyes usanzwe atoza Manchester mu byishimo byinshi  byuko Jonny Evans na Chris Smalling bari kuva mumvune bagaruka mukibuga

Abakinnyi babiri bakina ku mwanya wa bamyugariro bari bamaze igihe mu mvune bakaba bagarutse mu myitozo bitegura umukino wa champion ikipe  ya Manchester united  izakina kuri uyu wagatandatu na ekipe ya Newcastle united,ndeste na champions league aho kuwa  gatatu bazakina na Bayern Munich umukino wo kwishyura , umukino ubanza bari banganyije 1-1umukino wari wabereye mu bwongereza I oldtrafford.
David Moyes “Twamaze kubona Jonny Evans na  Chris  Smalling bagarutse mu myitozo “yabitangaje kuri uyu wagatanu muri  press conference.
David moyes yakomeje avugako  icyo bashyize imbere kurusha ibindi ari umukino  bafitanye na ekipe  ya Newcastle,turashaka kuyitsinda  tukabona amanota atatu  kuko turayakeneye cyane  kandi tugomba no kwihimura kuko mu mukino ubanza badutsindiye iwacu turashaka kuyitsindira  I ste james parks,gusa ntago twirengagije urugamba dufite kuwa gatatu ubwo tuzaba turi  I Allianz Arena mu budage
.Ryan Giggs  yagize imvune ntoya ku mukino wari waduhuje na Bayern ntago dutewe ubwoba cyane  ni kibazo cya Alex Buttner,kuko dufite abakinnyi nka Jonny na Chris  bari kugaruka bava mumvune .
Source:Manchester united

Jean Bernard Mukundente

Yanditswe Saa 16h55

Wenger yemeje ko Aoran Ramsey yagaruste mu kibuga

Wenger confirms Ramsey return for Everton clash 
     Photo internet/Aoran Ramsey

Nkuko byamaze kwemezwa nu mutoza wa Arsenal   Wenger   yemejeko umukinnyi Aoran Ramsey  azagaragara mu kibuga ubwo bazaba bakina  na Evarton I Goodison Park ku cyumweru .uyu mukinnyi wavuniste yari mubihe bye byiza  kuko yafashaga ikipe ya Arsenel  gutsinda ibitego ndetse no kwegukana instinzi.

Aoran Ramsey yaje kuvunika  kuri Boxing day(umunsi ukurikira noheli) ubwo bakinaga  na Westham umutoza Arsene wenger ni byishimo byinshi byuko umukinnyi we yagaruste yatangaje ko aje mubihe byiza kuko  agiye kubafasha kwitwara neza kuba bafata umwanya mwiza muri Champion  y’ubwongereza  wa bahesha kuzakina champions league y’umwaka utaha.

“Wenger Ayoboye ikipe mu kuba yakomeza kwitwara neza Nibyiza cyane kuba twongeye ku mubona”  

Ramsey yagize ikibazo kimvune amaze gufasha ikipe ye kuyistindira  ibitego bisaga 8 mu mikino isga  umunani yagaragaye mu kibuga ,umukinnyi Nacho Monreal nawe azagaragar mukibuga  ariko umukinnyi  Kieran Gibbs  we aracyafite ikibazo cya kabumbankore mugihe umukinnyi  Serge Gnabry afite ikibazo kimvune yo mwivi.


Yanditswe  Saa  13h58

Jean Bernard Mukundente

Thursday, April 3, 2014

Iyerekwa ryo ku wa 25/03/2013




Aline Capps
Hari mu ijoro ryo ku wa 24/03/2013 rishyira iryo ku wa 25/03/2013, jyewe Aline ubwo nagiraga iyerekwa ryari rikomeye cyane kandi numva umwuka w'Imana ampata kuribwira bene data bose bazabasha kurisoma kuko harimo ubutumwa bukomeye bwo kubwira itorero ry'Imana.

Nagiye kubona nisanga ahantu hari hameze nk'isoko rinini kandi ryahahirwahamo n'abantu benshi cyane, ikindi abo bantu bahuze cyane kandi bahugijwe no kugura no kugurisha ibintu binyuranye ariko kandi nabonaga harimo n'abandi barimo gutongana kandi bakagombye gushyira hamwe nk'abavandimwe cyangwa nk'umuryango ariko aho kugirana ubumwe ahubwo baracagaguranaga cyane ndetse bakanabwirana amagambo akomeretsa imutima.

Ngiye kubona mbona igicuku  gitunguranye gikubiye hejuru y'ababantu bose bari bari muri rya soko ariko ntibabyitaho na gato ahubwo barakomeje barigurishiriza, bariganirira, abandi bagura ubona barangaye ntacyo bitayeho, wabonaga bavuga mu mitima yabo ngo;" Niko bisanzwe ibicu by'imvura bihora byakubye!"
 Ariko mu mwanya muto nko guhumbya haba hamanutse imvura nyinshi ivanze n'umuyaga ufite imbaraga nyinshi cyane! Akenshi bene iyo miyaga iba hano muri ibi bihugu bya America, ni imiyaga ifiye imbara kuburyo iterura n'amazu n'amamodoka aremereye ikayajugunya aho ishaka kandi ikica n'abantu bensi iyo batabashije gushyirwa mu mazu yabigenewe adapfa gutwara niyo miyaga!!

Kubera ubukare bwiyo mvura nuwo muyaga byari bifite, abantu bataye ibyo bakoraga batangira kwiruka ngo barebe ko bakugama mu nzu nini yari hakurya aho ariko mugihe birukaga bagana kuriyo nzu hari IGITI kinini k'inganzamarumbo cyari imbere yiyo nzu bamwe batekerezaga ko bacyugamamo iyo mvura ariko mbere yuko bakigeraho wa muyaga waraje ukirimburana n'imizi yacyo yose kiba kikubise hasi ubona bamwe mubari bizeye kucyugamamo bacitse intege ariko bakomeza kwiruka bagana kuri ya nzu nini yari hakurya kuko niho honyine hari hasigaye ibyiringiro byabo .

Icyanteye ubwoba nuko basigaje akanya gato ngo bagere kuri ya nzu nayo Yarahirimye  igice cyo hejuru gihura nicyo hasi biromatana!
 Mbibonye gutyo mu mutima wanjye nibajije ikintu kigushije iyo nzu yari igiye kuba ubuhungiro(chelter) bwa benshi!

Nuko mpita nerekwa ngo hari umuntu wari waragiye hasi muri fondation ahagana mu nguni zose za ya nzu nta muntu umereba akuramo amabuye y'ingenzi yarafashe iyo nzu ariko ntawigeze abimenya ko byari byarabaye ahubwo bayibonaga ihagaze bakagira irakomeye ariko yari yarihagaze ku dutafari tw'amafuti tutashoboraga gushyigira iyo nzu ngo ihagarare,niyo mpamvu uwo muyaga wayikubise hasi nko mu munota umwe.

-Abo bantu mbona bataye ibyiringoro byose bari bafite kandi babuze iyo bagana!
-Mvuye muri iryo yerekwa mbaza Imana icyo bishaka kuvuga n'ubutumwa ishaka gutanga muri iryo yerekwa, dore uko nasubijwe:

" Muri ino minsi abantu benshi baradamaraye cyane kandi ntibagisenga nkuko basengaga mbere,bibagiwe Imana, abandi isigaye iza ku mwanya wanyuma kuko bahugiye muri bisiness zabo,abandi ntibagitinya Imana nkuko bayitinyaga mbere, barakora ibizira bakabibatiza bakabishakira amazina meza ngo bititwa ibyaha, abandi bararangaye cyane, bibereye mu nyungu z'isi kurusha mu gusha Imana ibaha imbaraga n'ubuzima kandi satani yinjiye mu ngo z'abana b'Imana arinjira agasohoka uko yishakiye.
 niyo mpamvu hari intambara mu miryango myinshi muri ino minsi, abantu baragambanirara aho gusengerana no gukundana! abahanuzi b'ibinyoma baragwiriye bahanura ibyirari ry'abantu ariko ntibababwire kwihana ibyaha byabo! itorero ry'imana ryivanze n'isi cyane kuburyo itorero ntirikiri ubuhungiro bw'abananiwe n'abaremerewe, banwe biyita bakozi b'Imana batahamagawe n'Imana baragwiriye kandi bigisha ibinyunye ni ukuri kw'ijambo ry'Imana.
 inzagano ziragwiriye ariko abantu barahura bagasekerana ngo ni amahoro kandi mu mitima yabo huzuyemo ishyari, inzangano, ubugambanyi,n'ubugome, kudaca bugufi, ubusambanyi,ubusinzi, ubwicanyi, ubwibone, amacakubiriri,uburyarya,ubuhemu, kurogeshanya, ubupfumu n'uburozi biragwiriye kandi byageze no mu itorero ry'Imana! abantu bamwe barajya mu itorero gusenga bavayo bakajya mu bapfumu! kubeshya no kubeshyerana,uburiganya, gucana inyuma ku bashakanye biragwiriye!"

-Igihe kirageze ko niba abantu niba batihannye ngo bave mu nzira zabo mbi, hagiye kuza umuyaga  uvanze n'imvura  bikomeye ibyo bikazatandukanye abejejwe n'abatejejwe!
IMANA irifuza ko abantu bayo bihana bakava mu bizira bagasubira ku isoko bagakura ibishimwa mu bigawa kandi bagatinya Imana Ibasha kureba naho umwana w'umuntu atabasha kubona kuko igihe cyo kwishushanya kigiye kugira iherezo ariko kandi Imana irakicaye ku ntebe y'imbazi.
IMIGANI 6:16-19; 1YOHANA 1:6-7

Uwiteka arifuza ko abantu bibuka IMIHIGO bahize cyera ariko bakaba batarayihiguye kuko ngo benshi barasubijwe nyuma baribagirwa!
Uwiteka Imana ishobora byose Ibahe umugisha.


-Aline.Capps-

Polisi y’u Rwanda yerekanye abakekwaho ibyaha batandukanye


Kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Mata 2014, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 5 bakekwaho ibyaha bitandukanye, barimo 2 aribo Bahati Nyaona na Desuza Christian bakekwaho ubwambuzi bushukana, 2 bakekwaho kwangiza ibikorwaremezo aribo Nsengimana Etienne na Nyamaswa Shaban, n’undi umwe witwa Nsengimana Callixte ukekwaho kwiba imodoka.

Aba bakekwaho icyaha cy’ubwambuzi bushukana, Polisi iratangaza ko babwiye umudamu ko bafite zahabu bagurisha, akabaha amadolari ibihumbi 11, nyuma agasanga atari zahabu.
Aba bakekwaho kwangiza ibikorwa remezo bo ngo bigabije insinga z’amashanyarazi za EWSA mu murenge wa Nyarugunga bafatwa bazicukura, bagamije kuzigurisha.

Naho uyu ukekwaho kwiba imodoka yafatanywe imodoka y’umuntu wari waje gusura umurwayi ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), aho yari yasize ayiparitse nyuma akaza kuyibura.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Senior Superitendent of Police (SSP) Urbain Mwiseneza arasaba Abanyarwanda bose gukura amaboko mu mifuka bagakora, bakirinda kugwa mu byaha nk’ibi kuko bishyira mu kaga ubuzima bwabo.

Yakomeje asaba abiba insinga za EWSA kubyirinda kuko baba bangiriza Abanyarwanda bose, ndetse bikaba bituma bafungwa.
Yanasabye abacuruza amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko ko bagomba kubyirinda, ababishaka bakaka ibyangombwa byo kuyacuruza.
Aba bakekwaho ibi byaha bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

Source:Rwanda National Police

Wednesday, April 2, 2014

Ikipe ya Rayon Sports yo mu mwaka 1997-98

 Nkuko twabisabwe na bamwe  mu bakunzi ba Rayon sports  ko   twabashakira amazina y'abakinnyi bakinnye muri Rayon Sports  mu mwaka wi1997-98  baje   kwegukana Cecafa ndetse n'igikombe cya Champion y'urwanda  Iyi ni ikipe ya Rayon Sport mu mwaka w'1997-98.

 Amazina yabakinnyi bakinaga muri Rayon sports yakuye igikombe cya Cecafa  igikuye muri  Zanzibar  mu mwaka w1997-98


 
Photo internet

Abahagaze (kuva ibumoso ): Billy Busakumbi ,Jannot,Zappy Molla,Katauti,Jimmy Gatete,Mohamoud Mossi

Abapfukamye: Djuma,Ninja,Manqifique,Mupenzi,Mburaga

Abicaye: Seko Sefu, Daudi Shaban, Yves Mudeyi, Kanyinda,Saidi Ndabaniwe na Thierry Hitimana.

Thierry Hitimana ubu ni Team Manager wa Rayon Sport
Billy Busakumbi ni umutoza wungirije.

Muri iyi kipya haraburamo umukinnyi   Kalisa Claude,  kuko yari yaraguzwe na ekipe ya Sint-Truidense yakinnyemo  na Desire Mbonabucya.

Twifashishije  internet  mu kubagezaho iki jyegeranyo 

Yanditswe Saa 14h15


Jean Bernard Mukundente

Tuesday, April 1, 2014

Amarozi mu mupira wa maguru hano mu Rwanda

Photo:Ruhagoyacu

Ikibazo cy’amarozi mu mupira wa maguru wa hano mu Rwanda, akenshi na kenshi kijya gishyusha  imitwe abakunzi bu mupira wa maguru;byagiye bivugwa kenshi kuva kera  ko bamwe mu batoza ba hano mu rwanda  bagiye bakoresha amarozi mu rwego rwogushaka instinzi.


Twifashishije Ruhago yacu ku nkuru yabo yo mu mwaka wa 2011,ukwezi kwa 10 taliki ya 5 yagaragaje bamwe mu batoza batoje cyangwa bagitoza hano mu Rwanda bakoresheje amarozi  mu rwego rwogushaka insinzi,
 1.Rutsindura Antoine Mabombe
2.J m Ntagwabira 
3.Ruremesha Emmanuel
4.Sogonya Hamisi kishi
5.Bizimana Beken
6.Mbarushimana Abdou

Ntibivuze ko bano batoza baba bagikoresha amarozi,gusa sinabo bonyine nuko bamwe bagiye babyiyemerera kugeza majyi ngo aya wakwibaza niba hatakiri bamwe mutoza baba bakoresha iyi mico yagipagani.

Ku mukino wahuje ikipe ya Rayon sports na Apr fc  taliki ya 23,03,2014 nawo wavuzweho ikoreshwa rya marozi Uyu mukino, bivugwa ko ushobora kuba warifashijwemo abaganga barenga batanu aho uretse abakoreraga amakipe yombi, n’abakinnyi ubwabo(tutari butangaze amazina), bari bizaniye abapfumu ku giti cyabo mu rwego rwo kuba babona ibitego kuri Derby ifatwa nkiya mbere mu gihugu umukinowaje kurangira ikipe ya Rayon sports yegukanye instinzi ya 2-1.
Umutoza Eric Nshimiyimana nawe  kubuhamya yatanze yagize icyo avuga kwikoreshwa rya  marozi mu mupira wa maguru   Umutoza w’ikipe y’igihugu Eric Nshimiyimana yavuze  ko nta cyiza cyo kwiringira amaroza mu mupira w’amaguru cyane ko abayakora nta kindi baba bagamije kitari ukwishakira amafaranga mu gihe kenshi ibyo bavuga bitajya biba.

Twakwibaza ikibazo  kigira giti”ese koko Dawa yaba ikora mu mupira wa maguru ?ese niba ikora  ko nta kipe yo muri Afrika iregukan igikombe k’isi nuko se Brezil,Ubudage,Espagne,Ubutaliyani nandi maikpe bakoresha amarozi arenze ayo muri Afrika?”ese wowe  mufana wemerako amarozi akora? Watwandikira kuri Email jeanmuku11@gmail.com.
Twasoza tuvugako bitagakwiriye ko abatoza n’abakinnyi bahano mu Rwanda bakoresha amarozi kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu ,umukinnyi Marc Foe bivugwako nawe yazize amarozi ubwo yagwaga  mu kibuga.nka abantu bizera Imana imwe rukumbi  ntibyagakwiriye  ko amarozi  tuyakoresha muri Ruhago kuko ntaho byaba bitwerekeza,ikindi kandi binagira ingaruka mu buzima bwacu usibye ko ari nicyaha Imana ihanira.

Yandistwe saa 18h20

Jean Bernard Mukundente 

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...