Thursday, June 26, 2014

Barcelona irashaka gutanga £80m kuri Luis Suarez



  
 (Photo internet)    Luis Suarez


Amakuru dukesha ikinyamakuru Mirror cyo mubwongereza aravugako ikipe ya Fc Barcerona yiteguye kuba yatanga akayabo ka Million 80 za ma euro ku mukinnyi Luis Suarez  usanzwe akinira ikipe ya Liverpool yo mubwongereza akaba ari nu mwataka wa Uruguay ikipe y’igihugu akomokamo.
 




Hari andi makuru yavugaga ko ikipe ya Real Madrid  yashakaga uy’umukinnyi  kuba ya kwerekeza I Madrid ,gusa uy’umugabo Suarez arashinjwa kuba yararumye Georgio Chiellini usanzwe akinira ikipe y’ubutaliyani ,ubwo bakinaga  mu mukino w’igikombe cy’isi kiri kubera muri Brazil  aho ikipe ya Uruguay  yaje gutsinda ikipe y’ubutaliyani igitego kimwe kubusa.




 

( Photo internet) Suarez aruma Goergio Chiellini



Fifa itegerejwe kuba itangaza ibihano byafatiwe uy’umukinnyi nyuma yo gukora amahano,si ubwambere  Luis Suarez  arumana kuko yigeze kuruma myugariro wa Chelsea Ivanovic akaza guhagarikwa,andi makuru avugwa nuko Liverpool ishobora kubona Alex Sanchez na Pedro mugihe  baba batanze Luis Suarez.

Wednesday, June 25, 2014

U Rwanda rwatakaje umudogiteri wari uzobereye mu kubaga amagufwa




Nyamagabe: Ku muhanda wa Musange-Gasaka habereye impanuka ikomeye y'imodoka ya RDF yarimo Dr Murego Charles (Coordinateur de Service medical MINADEF), yari avuye ku bitaro bya Kaduha; yaje gupfa yagejejwe ku Bitaro bya Kaduha, indege ya RDF yari ije gukora ubutabazi isanga byarangiye kuko yapfiriye mu nzira iva ku Bitaro ijya aho indege yari iri, uwari umutwaye nawe yakomeretse cyane.

Source:#OswakimOswaldUmusaza
Ukunda  kumva indirimbo zihimbaza Imana  ushobora kuzumva unyuze hano  indirimbo tugiye kubagezaho ni indirimbo za himbwe n'umuhanzi Vincent de Paul Ntabanganyimana. kanda  hno ubashe kuyumva.
1.Ngwino urebe

http://www.youtube.com/watch?v=a1gZSZ53jGc


Uracyandagiye

http://www.youtube.com/watch?v=3yd4Gp0IY_g



Zbashimishe mwese!tubibutseko uyu muhanzi abarizwa kuri Radio Maria Rwanda uwamushaka ya mubona kuri Facebook ku mazina ya Ntabanganyimana Vincent De paul

 Kurikira Huguka sports yanyuzeho uy'umunsi taliki ya 25/06/2014,Rdio Huguka 105.9FMRadio ikorera mu karere ka muhanga ,mu ntara yamajyepfo.


 http://www.mixcloud.com/Inezastar/huguka-sport-le-25062014

Sunday, April 6, 2014

Champion y'urwanda igeze aho umwana arira mama we ntiyumve


 
Nyuma yaho ikipe zihanganiye igikombe arizo Apr fc na Rayon sports  zitsindiye imikino yazo champion igeza mu mahina kuko nta kipe nimwe ishaka gutakaza amanota cyangwa  kunganya kuko iyakora ikosa nagato yahita ikura amaso ku gikombe.

Mubafana bamwe twaganiriye nyuma yumukino wayo makipe yombi ubwo yaramaze gutsinda Apr fc itsinze Kiyovu sports naho Rayon Sports ikuye amanota atatu ku gisenyi ku kibuga cy’umuganda instinze Marine fc ikipe ijya iyigora cyane ibitego 3-2 aho byasabye kugera ku munota  wa nyuma Fuaddi agatera Penaliti akayiboneza murushundura ,penaliti itaravuzweho rumwe kuko nu muzamu yashatse gukubita  umusifuzi.

Bamwe”Rayon sports na Apr fc ziharahatanira  umwanya wa mbere,icyo nzicyo kizambuka nyabarongo cyangwa  gisange ibindi mububiko bwuzuyemo ibikombe birenga icumi”  
Abakunzi ba Apr  nabo “ dufita amahirwe menshi yo  kwegukana igikombe.kuko urebye imikino dusigaje ubonako idakomeye cyane,Amagaju,Espoir,As muhanga.turebye aya ma ekipe  bitabaye bya bindi bya ruhago twayatsinda bitworoheye”

Abarayon nabo Imana yadukuye  ku gisenyi ikadukiza Apr fc izakomeza itube hafi twambukane igikombe nyabarongo tukerekeza mu majyepfo mu murwa wa bakurambere I nyanza”

Umukino ukirangira umutoza wa Rayon sports wungirije ati”twakinnye na makipe atatu ariko marine  iduhaye igikombeUbu igikombe kiri mu nzira,ahangaha ni ho twagombaga gutakaza kuko twakinaga n’amakipe atatu”.
Batubwiye ko APR FC yabemereye amafaranga 120 000 nibadutsinda banabakorera local bityo turishimye ko tubonye intsinzi kuri uyu mukino".
Ikipe ya Rayon sports isigaje umukino izakiramo As kigali ,Esperence,Musanze anho ikipe ya Apr fc isigaje  Amagaju ,Espoir na As muhanga.buri kipe ntiwavugako yorohewe kuko Apr yibuke ko ifite  Amagaju na As muhanga zidashaka ku manuka ku ruhande rwa Rayon sports ifite As Kigali  ijya iyigora ndetse na Musanze.
Twasoza twifuriza amahirwe mas akuri buri ekipe  uzastindwa azemere uzastinda nuko kandi twasaba ferwafa  kuzareba ko nata manyanga yagaragara kuko bury anta nduru  ivugira ubusa kugasozi.
Urutonde

Rayon sports
55
Apr
55
Police
43
As kigali
41
Kiyovu sports
37


 Yanditwse Saa 12h46
Jean Bernard Mukundente

Saturday, April 5, 2014

Ubutumwa umuhanzi Maitre Jad'or yageneye abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka



Maitre Jad'Or
Maitre jad'or


Umuhanzi uzwi kw'izina rya Maitre jad’or ku mazina akoresha mubuhanzi ku mazina  yiswe n'ababyeyi be Nsabiyumva Jean de dieu yatanze ubutumwa  bwerekeye  igihe gikomeye u Rwanda rugiye kwinjiramo twibuka  ku nshuro ya makumyabiri Genocide yakorewe Abatutsi ibaye.


Mukiganiro twagiranye nawe ku rubuga  nkoranyambaga rwa Facebook twatangiye  tumubaza  ubutumwa yageneye  abanyarwanda  muri ik'igihe gikomeye  tugiye kwinjiramo  taliki ya 7 ukwezi kwa 4 twibuka imbaga y'abanyarwanda yatikiriye muri Genocide  yakorewe Abatutsi.

Maitre Jad’or « Mu w' 1994 umwaka ufite byinshi utwibutsa harimo nabacu twambuwe tukibakunze,ubwo ukwezi kwari Mata nyuma kugahinduka Maraso inzira karengane zabanyarwanda zahorwaga kuba abantu »
 Yakomeje avuga ati »Nari muto muwo mwaka ariko amatariki nkaya anyibutsa byinshi bitari bishimishije kubyakorwaga n’inkoramahano zariziyambuye ubumuntu »
Yasoje  avuga ati » Gusa igishimishije kuri ubu nuko abanyarwanda twunze ubumwe budateze kuzongera gutanywa n’ubonetse wese,bityo reka dufatanye twese KWIBUKA ABACU TUNIYUBAKA.kandi bakomeze baruhukire kwanyagasani ».


Yanditswe Saa 17h25

Jaan Bernard Mukundente

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...