Wednesday, December 24, 2014

Inkomoka ya Noheli

Bamwe bakunze kwibaza aho Noheli yaba yarakomotse ni mpamvu bayizihiza kuwa 25/12 ngaruka mwaka igihe nicyi amastiko wari ufite ageze ku musozo
Twabateguriye icyegeranyo cyakozwe na Aimable Uwizeyimana umunyamakuru wa Radio Huguka105.9FM

Umunsi wa 11 washampiyona y'urwanda usize Rayon sports ku mwanya wa kane





Photo internet

Ubwo shampiyona y'urwanda  kugeza ubu itarabona umuterankunga  yakinwaga k'umunsi wayo wa 11 amakipe amwe yahaye noheli abakunzi bayo andi abaraza nabi,twahera kuri ekipe ya APR FC ije kunyagira Kiyovu sports akayabo kibitego 5 byose kubusa ibitego byatsinzwe na  Ngomirakiza Hegman Sekamana Maxime yajegutsinda igitego cya kabiri, Yannick Mukunzi yongeramo  icya gatatu mu gihe Ndahinduka Michel yaje gutsinze ibitego bibiri byagashyingurcumu.
Rayon sports ntibyaje kuyihira nka ekipe ya rubanda ikunzwe na benshi hano mu rwagasabo kuko ije kunganya na Marines fc nyamara iyi kipe ya Marines niyo yafunguye amazamu kugitego cya Uwihoreye Ismael ku munota wa 54 kiza kwishyurwa na Sina Jeromes ku munota wa 65 arinako umukino waje kurangira.umukino wari witabiriwe na Kamanzi Pappy wakiniye iyi kipe ya Rayon sports.

Muri rusange imikino yose ije kurangira kuburyo bukurikira
1. As Kigali 1-0 Espoir
 2. Police 1-0 Etincelles
3. APR FC 5-0 Kiyovu Sports 
4. Mukura 1-0 Musanze 
5. Amagaju 1-0 Isonga 
6. Sunrise 1-0 Gicumbi 
7. Marines1-1 Rayon Sports


Urutonde rwa shampiyona ruhagaze gutya
  1. APR 26 
  2. AS KIGALI 24
  3. POLICE 20+7
  4. RAYON SPORTS 19
  5. MARINES 16
  6. SUN RISE 15
  7. AMAGAJU 15
  8. SC KIYOVU 15
  9. GICUMBI 13
  10. ESPOIR 12
  11. MUKURA VS 12
  12. MUSANZE 09
  13. ETINCELLES 07
  14. ISONGA 03

Akamaro k'amasengesho

Photo internet
1. Amasengesho yongera igihe cyo kubaho. Uribuka iby'umwani Hezekiya?Yesaya 38:1-5
2. Amasengesho arazura. Ibya Razaro urabizi. Yohana 11: 38-4
3. Amasengesho arakiza. Wa murwayi wo kukidendezi utari ufite umujugunyamo amazi yihindukije ntumibuka ? Yohana 5:1-8
4.Amasengesho yagura imbago. None ibya Yabesi ntubizi se? 1 ingoma 4:8-9
5.Amasengesho arahumura.yoo Barutimayo !!! Mariko 10: 46-52
6.Amasengesho akiza abadayimoni. None wa muhungu wari urwaye igicuri Yezu ntiyabwiye abigishwa be ati bene uwo ntavanwamo n'ikindi uretse gusenga no kwiyiriza ubusa? Mariko 9: 14-29
7. Amasengesho atuma dusubizwa. None Hana yari amerewe ate koko? Bageze naho bamwita umusinzi!!! Ariko... halleluuyaa!!! 1 samweli 1:19-20
Photo internet
8.Amasengesho aragabura. Eliya ntiyihishe iruhande rw'akagezi kereti? None ntiyanywaga amazi yako ibikona byategetswe kujya bimugemurira? 1abami 17:1-5
9. Amasengesho atuma Imana iduhishurira ibihishwe byayo. Ijambo rirambwira ngo : Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo ... Amosi 3-7
10. Amasengesho araruhura. Ijambo riti: mwese abarushye nabaremerewe nimunsange .... matayo 11:28
11.Amasengesho atuma umuntu arindwa. None Nowa ntiyarinzwe se? Itang 7: 17-24
12. Amasengesho atuma Imana yisubiraho kubihano yarigiye gufata. None iby' I Neneve ntubizi? Bisome. Yona 3:1-10
13.Amasengesho atuma Imana iduha umurongo ngenderwaho . Ezira atumira Abalewi ntiyabategetse kwiyiriza ubusa bayoboza Imana inzira? Ezra 8:21-23
14.Amasengesho atuma Imana iduhindurira amazina. Yakobo yakiranye na Malayika w'Imana hanyuma ntiyahawe se izina rya Israeli? Itang 32:23-29.
Bavandimwe nongeye gukunda amasengesho.
Dusenge cyane kuko iminsi ni mibi

Source:Ubutumwa Bwiza 

Umuhungu wa Jackie Chan arashinjwa ibiyobyabwenge

Umuhungu wa Jackie Chan  Jaycee Chan w’imyaka 32 arashinjwa gukoresha  ibiyobyabwenge nkuko inkuru dukesha Cnn muri Hong kong ibitangaza.

Ibi bishobora kumushyira munzu y’imbohe imyaka 3, uy’umusore witwa Jaycee Chan yahagaritswe mukwezi kwa munani arikumwe nu mwa actor  wo muri Taiwan Kai ko  ubwo Police yari mwiperereza  mu karere ka Dongcheng mu mujyi w’ubucuruzi nu muco, bombi baje kuvumburwaho ibiyobyabwenge birenga Grama 100 munzu ya Chan.
 Ko yamaze iminsi 14 ahatwa ibibazo mugihe Chan we kuva yafatwa akiri mu maboko ya police .nyuma yo kumva iyi nkuru yicamugingo ko umuhungu we Jaycee  ko akoresha ibiyobyabwenge  Jackie  Chan yagize icyo abitangazaho  ati”mubyukuri  biteye umujinya kandi ni inkuru ikomeretsa “kumvako umuhungu we yahagaritswe azira gukoresha ibiyobyabwenge.
Jackie Chan (right) poses with his son Jaycee in 2009 outside Beijing's
 Photo internet/Jackie iburyo umuhungu we ibumoso

Ubutumwa bwa Jackie Chan nyuma yuko umuhungu ashinjijwe gukoresha ibiyobyabwenge

“Mfite ikizereko abakiri bato babonye uko bigendekeye Jaycee bibahe ikigisho bareke gukoresha ibiyobyabwenge “Jack Chan ati”naratsinzwe kuba ntarigishije umuhungu.jaycee nanjye dusabye imbabazi rubanda “

Tuesday, December 23, 2014

CAF:APR izahura Muçulmana Rayon izakine na Panthere

Photo ferwafa.rw/Rusheshangoga na Ndayisenga

Muri tombora yaraye ibaye yuko amakipe azahura mu mikino nyafrika muri African Champions League ndeste na Confederation cup amakipe yo mu Rwanda yatomboye amakipe atandukanye.Apr fc izakina na Liga muculmana yo muri Mozambique naho Rayon sport muri Caf confedaration yatomboye Panthere yo muri Cameroun.

Umutoza wungirije muri Apr fc Mashami Vincent aganira ni tangazamakuru yatangajeko ikipe y'ishimiye uburyo tombola yuko imikino ya majonjora ya champions league yagenze.
Naho kuruhande rwa Rayon sport mu kiganiro gito tumaze kugirana ku murongo wa telephone numuvugizi wa Rayon sport Aime adutangarijeko mubyukuri biteguye uy'umukino ko kandi batagomba kuyijenjekera kuko na panthere yageze hano yabikoreye

Tombola uko yagenze nuku ku makipe yose yahano muri Africa


2015 African Champions League preliminary round draws:
Mbabane Swallows (Swaziland) v ZESCO United (Zambia)
Séwé Sport (Ivory Coast) v AS Kaloum (Guinea)
USM Alger (Algeria) v Foullah Edifice (Chad)
AS Pikine (Senegal) v Étoile Filante (Burkina Faso)
Al Hilal (Sudan) v KMKM (Zanzibar)
Fomboni Club (Comoros) v Big Bullets (Malawi)
Recreativo do Libolo (Angola) v SM Sanga Balende (DR Congo)
KCCA (Uganda) v Cosmos de Bafia (Cameroon)
Azam (Tanzania) v Al Merreikh (Sudan)
LLB Académic (Burundi) v Kabuscorp (Angola)
Sony Elá Nguema (Equatorial Guinea) v AC Semassi (Togo)
MC El Eulma (Algeria) v Saint George (Ethiopia)
East End Lions (Sierra Leone) v Asante Kotoko (Ghana)
Enyimba (Nigeria) v Buffles du Borgou (Benin)
Al Ahli Tripoli (Libya) v Smouha (Egypt)
Gor Mahia (Kenya) v CNaPS Sport (Madagascar)
Liga Muçulmana (Mozambique) v APR (Rwanda)
CO de Bamako (Mali) v Moghreb Tétouan (Morocco)
Al Malakia (South Sudan) v Kano Pillars (Nigeria)
Real Banjul (The Gambia) v Barrack Young Controllers (Liberia)
Kaizer Chiefs (South Africa) v Township Rollers (Botswana)
Raja Casablanca (Morocco) v Diables Noirs (Congo)
St Michel United (Seychelles) v Mamelodi Sundowns (South Africa)
AS Mangasport (Gabon) v Bantu (Lesotho)
Stade Malien (Mali) v AS GNN (Niger)
2015 Confederation Cup preliminary round draws:
MC Alger (Algeria) v Sahel SC (Niger)
RS Berkane (Morocco) v Onze Créateurs (Mali)
Al Ittihad (Libya) v Elect-Sport (Chad)
Al Ghazal (South Sudan) v Petrojet (Egypt)
Unisport Bafang (Cameroon) v Olympique de Ngor (Senegal)
Hearts of Oak (Ghana) v AS Police (Benin)
ASO Chlef (Algeria) v Kamboi Eagles (Senegal)
Horoya (Guinea) v Fassell (Liberia)
Leones Vegetarianos (Equatorial Guinea) v Dolphins (Nigeria)
Côte d'Or (Seychelles) v Dedebit (Ethiopia)
RC Bobo (Burkina Faso) v Warri Wolves (Nigeria)
Étoile du Congo (Congo) v MK Etanchéité (DR Congo)
Panthère du Ndé (Cameroon) v Rayon Sports (Rwanda)
AS Togo-Port (Togo) v CARA Brazzaville (Congo)
Khartoum (Sudan) v Power Dynamos (Zambia)
CF Mounana (Gabon) v Polisi (Zanzibar)
URA (Uganda) v ASSM Elgeco Plus (Madagascar)
Sofapaka (Kenya) v FC Platinum (Zimbabwe)
Young Africans (Tanzania) v Botswana Defence (Botswana)
Benfica de Luanda (Angola) v Messager Ngozi (Burundi)
Volcan Club (Comoros) v Petro de Luanda (Angola)
Bidvest Wits (South Africa) v Royal Leopards (Swaziland)

Petite Rivière Noire (Mauritius) v Ferroviário da Beira (Mozambique)

Gahunda yashampiyona y’urwanda

Shampiyona y’urwanda kugeza ubu itarabona umutera nkunga yariteganyijwe gukomeza   uy’umunsi hagati ya Apr fc na Kiyovu sport umukino waje kwimurwa ntago ukibaye uy'umunsi  nkuko tubikesha urubuga rwa Ferwafa.rw ,ahubwo imikino yose izakinwa ejo kuwa gatatu taliki ya 24/12/2014 nkuko umunyamabanga  mukuru wa Ferwafa Mulindahabi Jean Olivier mwibaruwa yandikiye amakipe  yo mukiciro cya mbere hano mu Rwanda yabitangaje


Sunday, December 21, 2014

Umuzirakurutwa indirimbo ya Doddy

Umuzirakurutwa indirimbo y'umusore witwa Hitiyaremye Jean De Dieu uzwi kwizina rya Dody akaba atuye muntara y'uburasirazuba mu karere ka Rwamagana  umurenge wa Karenge,uy'umusore Dody niwe waje gutsinda irushanwa ryari ryateguwe na Alain Muku mundirimbo yise Umuzirakurutwa

Gospel song

 Niba ukunda indirimbo zaririmbiwe uwiteka ushobora kumva iy'indirimbo ikagushimisha yakozwe n'instinda ryitwa Friends of God rigizwe na basore babiri aribo Rene na Thomas Sankara
https://www.youtube.com/watch?v=mwbnuUQ9Pvo&feature=youtu.be

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)





Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of environment for a sustainable development.
Context of creation of the organization
The organization (RINI) was created in the context of contributing to the National Poverty Reduction and Environmental Protection Program
Legal status and date of registration
The local registered non-governmental organization RGB (Rwanda Governance Board) dated 9/1/2014
Vision
Effective integration of the Rwandan population in the national program for poverty reduction and environmental protection
Mission

Harmonization of activities related to the protection of natural ecosystems, protection of biodiversity, soil conservation, hygiene and sanitation for an adequate environmental balance.

Abantu mujya muha umwanya isezerano ry'ubugingo buhoraho





Photo/Internet Kwizera Maarie Claire Pastor

Nagirango mbaze akabazo kingenzi,abantu mujya muha
umwanya isezerano ry'ubugingo buhoraho !! Mukaritekerezaho

kubarifite! ?
Ese muziko amasezerano umuntu ashobora kuyahabwa
atakwitwara neza akava mwisi adasohoye !?
Mbese bibaho?
Bibaho pe ariko reka turebe ubwoko 2 bwamaserano
-ISEZERANO NTAKUKA: Dusome Yeremiya35:19 hano
tuhasanga ukuntu Imana yahaye isezerano yonadabu ko
mubana hatazaburamo umwana ukorera Imana ibihe byose .ibi
bivuze ko Hari isezerano Imana iguha byanga bikunda riba
rigomba gusohora mugihe ukiri kwisi .ariko iyo usubiye
mubyaha icyo gihe Imana isohoza iryo sezerano yakuvuzeho
ariko ntagiye urimaramo ,cyangwa ukariburiramo
amahoro .iyo utagarukiye Imana rero ngo wihane urapfa .ariko
upfa yo yasohoje isezerano ryayo kuri wowe.
Biterwa rero niryo uba ufite iryo ariryo
Cyokora amasezerano abamo amoko abiri atandukanye.
Bibaho rwose ko ushobora kuva mwisi utabonye ibyo Imana
yagusezeranyije pe kuko utakoze ubushake bwayo uko
bikwiriye
Impamvu irisohoza nuko ibayo ubwayo yarirahiyeko izabikora
uko bizamera kose .kuberako iba yarabivuze rero ikemera
ikarisohoza nubwa wayicumuyeho ariko ikarisohoza kugirango
yerekane icyubahiro cyayo kandi ko itabeshya .kubyo yirahiye
yo ubwayo
-ISEZERANO IMANA ITANGA RIHEREKEJWE
NIMPAMVU
(Conditions):Iri ryo ritandukanye niryambere kure pe iyo
ucunze nabi rwose wava mwisi utaribonye.Imana yabwiye
salomo iti nukomeza kunyiranukira ukubaha amategeko yange
nzaguha ibirenzeho..bivuzeko hari byishi Imana yari kumuha
ariko ikabimpuha aruko yakurikije amategeko .natwe rero
nuko hari Amasezerano Imana iduha ikakubwirango nukomeza
kuba imbere yange nzagukorera iki,ariko iyo udakoze icyo
Imana igusaba ntago isezerano ryawe risohora nukuri wapfa
utararibona...None rero nizereko uhise ubona aho
amasezerano yawe aherereye .murasobanukiwe se?ufite
ikibazo abaze
Urugero rundi kumwami dawidi yarafite isezerano ko
mumuryango we hatazaburamo uzajya uba umwami .nubwo
bacumuraga cyane Uwiteka niyabambuye isezerano nkuko
yaryambuye sawuli..nuko iryo sezerano dawidi yari yarahawe
ryari ntakuka Abasiraheri bose bava muri egiputa bari bafite
isezerano ryuko bose bazagera IKANANI .ariko condition bari
bafite yari kubaha Imana,no Gusenga Imana
yonyine.abatarabikoze rero bose murabizi bagiye bagwa
mubutayu.yewe na mose ubwe haraho atumviye Imana
bimutera gupfa atageze muri kanani ye kandi ryari isezerano
rye..mwitondere ibyo Imana ibasaba mutava mwisi
mutabibonye bene Data


Source:Kwizera Marie Claire Pastor

Friday, December 19, 2014

Urubuga rwa Facebook rugiye gufunga icyumweru cyose



 (AP Photo/Achmad Ibrahim)
Photo internet Mark Zuckerburg /nationalreport.net

Urubuga nkoranyambaga ruzwi nka facebook rugiye kuzafungwa icyumweru cyose nkuko bitangazwa na CEO  wa Facebook akaba arinawe wayishinze  Mark Zuckerberg . ibi bikazaba taliki ya  mbere  ukwezi kwa mbere  umwaka utaha wa 2015,CEO wa facebook yavuzeko impamvu bazaba bafunze facebook  hari imirimo yo kuvugurura uru rubuga nkoranya mbaga rwa  Facebook .

Facebook nirwo rubuga nkoranyambaga rukoreshwa na bantu  benshi kwisi doreko rwanagize bamwe abaherwe kubera amatangazo yo kwamamaza banyuzaho ndeste rukanashyira Mark Zuckerberg mubaherwe binjiza amafranga menshi cyane kw’isagonda  kubera amatangazo yo kwmamaza ,yaje kugura Instagram anagura na Whatssap urubuga nkoranya mbaga rukunzwe cyane muri ikigihe


Taliki ya 1  zukwezi kwa mbere umwaka  wa 2015 kugeza taliki ya 8 /ukwezi kwa mbere /2015 bivuzeko ku bantu bakoresha facebook batazaba bashobora  gufungura facebook yabo  kugeza kuri iyi taliki ya 8/1 bivuzeko  ibi byose byo gufungwa kwa Facebook  birebana na za  smartphones ndeste na  za tablets byose ntibizaba bibasha kwinjira kuri facebook  ibyatumye hazamo ivugururwa ray facebook harimo kuba yari maze kujya igenda gahoro mukuyi fungura  doreko kugeza ubu ifite abantu bayikoresha barenga  1,000,000,000.

Read more     http://nationalreport.net/facebook-shutdown-full-week-perform-standard-maintenance/
Utagize amahirwe yo gukurikirana ikiganiro cy'imikino gitambuka kuri Radio Huguka 105.9FM hamwe na Tgo Rwanda kuva Saa 17h00 kugeza Saa 18h00 ushobora kugikurukirana ukanda kuri iyi link ukacyumva!http://www.mixcloud.com/Inezastar/huguka-sports-kuwa-19122014/

Ese wibaza impamvu abapagani batera imbere kukurusha





Photo internet/Pastor Kwizera Marie Claire

Ngufitiye ibisubizo2 
1.Nuko bo umwami satani bakorera bamukorera
babishyizemo umwete 

urugero: uzarebe nkumuntu uraguza iyo
bamutumye nkinkoko cg ihene yibara rimwe ukuntu
agenda akayishaka paka ayizanye.

 wibaza icyo
baba bayimaza? mukanya nimugoroba
birakugeraho pe. 

2.Baba bafite ishema ryibyo bakora kuko
badatinya no kubikangurira abandi kandi
babijyamo neza. 


 NB:bubahiriza amabwiriza yose satani abifuzaho.
mugihe twe abackristo keshi tubivanga nyamara
mugihe tumeshe kamwe ntacyo twaburana
Umwami wacu

Source:Kwizera Marie  Claire Pastor‬

Monday, December 8, 2014

Christiano Ronaldo akomeje kwandika amateka agenda asatira L Messi


 
 Photo internet/Ronaldo na Messi

Umukino wahuje Real Madrid na Celta Vigo waje kurangira ari ibitego 3 by’ikipe ya Real Madrid  Christiano Ronaldo akomeje kwandika amateka nyuma yaho atsindiye hatrick ubwo Real  Madrid yakinaga na Celta vigo yaje kuzuza  ibitego 200 mu mikino 178 amaze gukina muri la liga   kuva yahagera  muri 2009. 

C Ronaldo akaba abaye umukinnyi wa mbere ubashije kugeza ibitego 200 mu gihe gito. anatanga imipira ivamo ibitego 56. Yatsinze hatrick inshuro 23 kipe yuzuza imikino 18 yose idatsindwa, aho yitezwe ko igihe cyose izaba itsinze umukino izahuriramo n’ikipe ya Ludogorets muri Uefa Champions League izakomeza mu cyumweru gitaha, izaba ikuyeho agahigo kari gafitwe n’ikipe ya FC Barcelone ko kumara imikino 18 yose idatsindwa mu mikino y’amarushanwa atandukanye, umuhigo yagezeho muri season ya 2005-2006 ubwo yatozwaga na Frank Rijkaard.

L Messi nawe yaje gutsinda Hatrick muri Derby yi catelogna yatumye nawe iba iya 21 kuva mu mwaka 2004 binatuma akomeza kwandiaka amateka yokuba umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi kuva shampiyona ya Esipagne yatangira ibitego 256,Christiano Ronaldo niwe mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya esipagne muri iyi saison 23,naho L Messi 13 naho Neymal akaba afite 11.
Real Madrid iri ku mwanya wa mbere ifite amanota 36
Barcelone ku mwanya wa kabiri n’amanota 34

Atletico Madrid iri ku mwanya wa 3 n’amanota 32.

Saturday, December 6, 2014

Isomo ry'ingenzi mubuzima

Umugabo umwe yarapfuye ajya mu ijuru. Yahawe uburenganzira bwo kuzenguruka
ijuru akareba ibihakorerwa aherekejwe na Malayika Gaburiyeli.
Binjiye mu cyumba (department) cya mbere . Cyari icyumba kinini kirimo
abamalayika benshi cyane babarirwa mu mamiliyoni bahuze, bari gutoranya no
gushyira amabaruwa mu byiciro. Wa mugabo aratangara, arabaza ati “ ese bariya
barakora iki?”. Malayika Gaburiyeli aramusubiza ati “ Bari gutoranya no gushyira
amabaruwa y’amasengesho mu byiciro : Abarwayi, abasaba akazi, abakeneye
gukizwa ibyaha, abakeneye imbaraga z’Imana n’ibindi binyuranye”
Barakomeza bajya no mukindi cyumba. Muri icyo cyumba naho harimo abamalayika
benshi. Gusa abo bo bari bari gushyira amabaruwa mu dusanduku ndetse
bakadufunga . Wa mugabo arongera abaza icyo abo bari gukora. Malayika amubwira
ko bari gufunga amabaruwa y’ibisubizo by’Imana bitewe n’ibyo bagiye basaba.
Bwa nyuma binjira mu kindi cyumba, bahabona umugabo umwe wicaye ari
guhondobera, bigaragara ko ntakazi kenshi afite. Wa mugabo mu ijwi rituje abaza
malayika ati “ Ese kuki uyu mugabo yicaye ahangaha?”. Gaburiyeli arahindukira
aramureba aramubwira ati “ Iki cyumba cyo ntakazi kenshi gikunda kugita nk’ibindi
twabonye. Umumalayika wo muri iki cyumba aba ashinzwe kwakira amabaruwa
y’ishimwe aturutse ku bantu basubijwe amasengesho yabo bitewe n’ibyo bagiye
basaba bakabona umugisha, bakabona akazi, bagakira indwara n’ibindi ariko
ikigaragara ni uko ntanumwe ujya wibuka aho uwo mugisha waturutse. Ninayo
mpamvu iki cyumba kibamo umumalayika umwe ushinzwe kwita kuri aka kazi ariko
nubundi ntakazi kenshi agira ninayo mpamvu ubona ari guhondobera. ” Wa mugabo
agira agahinda , amarira atangira gushoka ku maso ye atangira kwifuza kuba yabasha
gusubira ku isi akabwira bagenzi be ibyo yeretswe.
Nshuti musomyi,
Ujya wibuka ibyo Imana yagukoreye?
Amasengesho yawe yasubijwe inshuro zingana iki?
Ni ahantu hangana iki Imana yakunyujije?
Uribuka ibigeragezo byose byari bikuri imbere Imana ikabasha kubigucishamo
amahoro?
Ujya wibuka gushima Imana?
Muri iki gihe uri muzima, hari benshi bapfuye urasigara, ufite ubuzima bwiza, akazi
keza, umuryango, wigeze ubishimira Imana?
Jya ugira umwanya wo gushimira Imana ibyiza igukorera kuko niyo byose,
ntanakimwe wakwishoboza atari kubwayo.

Source:Kwizera Marie Claire Pastor


Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...