Thursday, January 15, 2015

Ntanshuti kwifaranga Rayon Sports ishobora guhanwa bikomeye kubera guhemuka

 
 Photo internet/Rayon sport fan page

Amakaru dukesha ikinyamakuru Kigali today aravugako ikipe ya Rayon sport ishobora gufatirwa ibihano bikomeye  nyuma yo kwanga kurangiza kwishyura umwenda yaribereyemo umutoza wa bahesheje ibikombe bitandukanye harimo Cecafa ariwe Raoul shungu abakunzi bayo bafataga nkumucunguzi   bishobora kuba ibibazo bikomeye cyane byaviramo Rayon sports gusubizwa   mu kiciro cya kabiri.

Bibaye nyuma yigihe Rayon sports  hashize igihe yandikirwa inzandiko nyinshi na FIFA ishyirahamwe ry’umupira wa maguru kwisi  ariko bakavunira ibiti mu matwi no hari taliki ya 22/03 /2012 umutoza Raoul shungu yaje kurega Rayon sports  arayitsinda akanama gashinzwe discipline  tugenekereje mu Kinyarwanda akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA gategetse ikipe ya Rayon sports kwishyura akayabo gasaga amadorali 31 218 amafranga akoreshwa mu giugu cya leta zunze ubumwe za Amerika amafranga bamubereyemo kuva mu  mwaka wa 2009.

Ikipe ya Rayon Sports ariko yaje gutegereza umwaka wose, kugirango yishyure igice kimwe cyayo mafaranga, cyanganaga n’amadorali 10 000 (10 000$) ndetse banongeraho n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni zirindwi n’ibihumbi magana inani na mirongo itandatu na bibiri(7 862 000 Frw) aha hari mu kwa gatatu kwa 2013.
Nyuma yo kwishyura aya mafaranga ariko, Rayon Sports yahise irekeraho, byatumye Raoul yongera kubwira FIFA ko atigeze yishyurwa.

Twasoza twibaza ese mama amaherezo ya Rayon sports nayahe aho ntiyaba igeze aho umwanzi yifuza ngaho abakinnyi bayo ntibarabona umushahara ikindi ntihagaze neza muri shampiyona ikipe ya Rayon sports igeze aho umwana arira nyin ntiyumve.
Ikipe ya Rayon sports fc iraramuka yanze kwishyura akanama ka FIFA gashinzwe imyitwarire kazaterana mucyumweru gitaha gahite gashyira mu bikorwa ibyo itegeko rivuga  bivuze guhita ikurwa mu marushanwa  mpuzamahanga ndetse ikanasubizwa mukiciro cya  kabiri bakunzi ba Rayon sports nugusenga cyane

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...