Photo/Kigali today Stephen Costantine
Abanyarwanda bakera babivuze ukuri koko akaruse akandi karakamize Uwari umutoza wa ekipe y’umupira wa magru y’urwanda
amavubi bwana Stephen Constantine inkuru
yabaye kimomo mubitangaza makuru bayahano mu Rwanda ko yarangije kwandikira
ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa abasezeraho anabawirako ko atakiri umutoza w’ikipe y’igihugu y' u
Rwanda.
Mu
rwandiko yandikiwe ubuyobozi
bw’ishyirahamwe ry’umupira wa maguru mu Rwanda Ferwafa, Constantine yatangaje
ko uyu munsi tariki 15/1/2015 ari bwo yabonye akazi ko gutoza burundu igihugu
cy’Ubuhinde, akazi bigoranye kukanga.
Uyu
mutoza yatangiye yibutsa Ferwafa ko ibizi ko yari mu batoza bagombaga
gutoranywamo umutoza w’ikipe y’igihugu cy’u Buhinde bityo ko kuri uyu wa kane
ari bwo iki gihugu cyamuhaga amasezerano yari meza kuburyo atari kuyanga, ari
yo mpamvu yahise asezera mu Rwanda.
Constantine
yashimiye u Rwanda ku bihe yagiranye na rwo aho kuri we intsinzi babonye ari
iz’abakinnyi. Uyu mwongereza wari utegerejwe mu Rwanda mu mpera
z’icyumweru,yatangaje ko arwifuriza ibyiza imbere, ko wenda mu myaka iri imbere
bashobora kuzongera gukorana gusa ko icyo yakwifuza kuri bo ari amahirwe masa mu
mikino iri imbere.
Stephen
Constantine ugiye gusimbura Wim Koevermans warangije kuva muri iyi kipe nyuma
yo gusoza amasezerano, si ubwa mbere aza muri iki gihugu yari yaratoje u
Buhinde hagati y’imyaka ya 2002 na 2005 aho yashoboye kubazanira Nike yabahaga
miliyoni 5 z’ama pound (5 000 000 000 Frw).
Constantine
kandi yafashije Ubuhinde gutwara irushanwa ryabo rya mbere mu myaka 42, ubwo
batsindaga Vietnam yari yababanje ibitego bibiri ku mukino wanyuma w’igikombe
cya LG.
Email yandikiye ishyirahamwe ry’umupira
wa maguru mu Rwanda FERWAFA:
Mbere na mbere reka mfate
umwanya mbifurize umwaka mushya muhire, nizere ko 2015 izababera umwaka
w’umusaruro kuri wowe n’umuryango wawe. Nkuko mwese mubizi nashyizwe k’urutonde
rw’abazatoronywamo umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubuhinde, uyu munsi nkaba namaze
guhabwa aka kazi byemewe n’amategeko. Ibyo bangeneraga byari byiza, nkaba ntari
gushobora kubyirengagiza. Nkaba namaze kwemera imirimo bangeneye, mpita nsezera
imirimo nari nsanganywe yo kuba umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda, mbimenyesha
na FERWAFA. Nk’abantu banzi neza, twakoranye umwaka ushize, ndashaka gufata uyu
mwanya ngo mbashimire ku byo mwankoreye. Intsinzi twagezeho ni yacu twese
n’abakinnyi, nkaba bimvuye ku ndiba z’umutima wanjye nishimiye ibyo twagezeho,
no gukorana na mwe mwese. Nishimiye kuzakomeza nkorana na mwe mu bundi buryo,
ntawumenya ejo icyo hateganyije, dushobora kuzongera guhura mu gihe kiri
imbere. Mu gihe ntegereje igisubizo cyanyu, mbifurije ishya n’ihirwe mu mikino
iri mbere. Stephen Constantine Rwanda National Team Head Coach UEFA Pro License
Holder & FIFA Instructor www.stephenconstantine.com
www.britishcoachesabroad.com Skype: stephenconstantine Twitter: stephenconstan
Source:Rwanda sport.com
No comments:
Post a Comment