Tuesday, January 13, 2015

Ese Christiano Ronaldo watwaye Ballon d’or ni muntu ki




http://images.supersport.com/2015/1/Cristiano-Ronaldo-Trophy-150112G300.jpg 
Photo internet/Christiano Ronaldo

Amazina yiswe na babyeyi be ni Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro,uzwi cyane nka Christiano Ronaldo yavutse taliki ya 5 Gashyantare mu mezi ya Kinyarwanda nukuvuga ukwezi kwa  kabiri umwaka wi 1985 mugihugu cya Portugal mugace kitwa Funchal Madeira afite uburebure bwa metero 1.85 akina kumwanya wimbere mukibuga uzwi kw'izina ryicyongereza nka Forward tugenekereje mu Kinyarwanda ni umukinnyi ukina hafi y’umwataka. 

Yatangiye umupira wa maguru akiri muto cyane ari mukigero cy’imyaka 7  akinira ikipe yitwa  Andorinha  mu mwaka 1992-1995 nyuma yerekeza muri Nacional  kuva mu mwaka wi 1995 kugeza mu 1997 nyuma yaje kwerekeza muri Sporting cp mu 1997 kugeza 2002 yaje gutangira umupira wa maguru nyirizina nkuwa bigize umwuga mu mwaka 2002 kugeza 2003 azakubengukwa n'umutoza wa mateka wa Manchester united wicyo gihe ariwe Sir Alexis Ferguson abona akagasore ku mugirigiri azakabyazamo impano ikomeye  dore mu mukino wa huje Sporting na Man utd yajenze bamyugariro bamashitani atukura  akabazutaguza bakibura  bari gutaha bicaye mundege basaba Sir Alexis Ferg kuzana uy’umusore doreko yari akiri muto cyane ariko utajugunya umugati nkuko abakurambere babivuze, yaragejeje imyaka 18 yamavuko byaje kuba impamo yerekeza muri Man utd  mu mwaka 2003 aguzwe akayabo ka £12.2 million (€15 million). 

Yageze mubwongereza yibasira amakip karahava yarayazengereza atsinda ibitego na katari bitego amapoto araharenganira reka inshundura zo nizo zimuzi cyane wa mubaza  John Terry  wa Chelsea nabamyugariro ba Arsenal nibo bamukubwiro bakinanaga icyogihe akiri mubwongereza .yatwaye igikombe cya mbere akinira Man utd igikombe cyitwa  FA Cup mu mwaka wa 2007, yabaye kandi umukinnyi wa mbere mubwongereza watsindiye ibihembo 4 bya FIFA WORLD Player of the Year ndetse  na FiFpro player of the year ndetse na World soccer  Player  of the Year hamwe na Onze d’or mu mwaka wa 2007 na 2008 anatsindira igihembo cya Fifa world  player  of the year nukuvuga umukinnyi wumwaka wa Fifa.anatsindira kandi ikindi gihembo cyitwa FIFA Puskas A ward cyumukinnyi watsinze igitego cyiza  mu mwaka wa 2009.
 
Yaje kandi guca agahigo ko kuba ariwe mukinnyi wa henze kwisi ubwo yavaga muri Man utd yerekeje muri Real Madrid ikipe ifite amafranga na katari amafranga  yaguzwe akayabo ka Million £80 million (€94 million/$132 million yageze I Madrid Arabica biracika FC Barcelone yariyarigize akaraha kajyahe atangira kuyitsinda Messi abona umukinnyi bahanganye muri Esipagne doreko  ariwe wari warihariye LA Liga  ariyo shampiyona ya Espain yaje kandi gufasha Real Madrid yarimaze hafi imyaka itazuko UEFA Champions league isa yaje kuyibahesha afatanyije na bagenzi be muri saison ya 2013/2014 bastinda ikipe ya Atletico de Madrid ya hoze ikinamo Diego Costa na Thibaut C bayitisnda bayandagaje akayabo kibitego 4-1 nyamara iyipe niyo yari yafunguye amazamu hakiri kare cyane mu minota hafi 10 yanyuma ikibuga gihengamira Atletico Madrid C Ronaldo arabacenga aza no kubabonamo igitego.

Yakiniye kandi ikipe yigihugu cya Portugal  kuva mu mwaka wa 2001 akina mubatarengeje imyaka 15 mu mwaka wa  2001 na 2002 akinira iaybatarengeje imyaka 17  akinira kandi iyabatarengeje imyaka  21 mu mwaka wa 2002-03 akinira kandi iyabatarengeje imyaka 23  mu mwaka wa 2004 naho kuva mu mwaka  wa 2003 kugeza ubu akinira ikipe yigihugu cya Portugal ,Christiano Ronaldo kandi yaje kuca agahigo ko  gutsinda ibitego byinshi  muri UEFA Champions league  muri saison ya 2013-14 kuko yatsinzemo ibitego 17 mu kwezi kwa 5 kandi  mu mwaka  wa 2012  yaje kuba umukinnyi wa mbere  watsinze buri ekipe yo muri La Liga igitego mu mwaka wa 2014 mu kwezi kwa 12  yabaye umukinnyi wihuse  mukugeza ibitego 200 mu mikino 178 yatsinzemo kandi  Hat trick  inshuro 23.

Tugiye kuruhande rwa Ballon d’or uyu mugabo Christiano Ronaldo amaze kwegukana 3  yatwaye mu myaka igiye itandukanye ya iyambere hari muri saison ya 2007/2008, iyakabiri ni muri saison ya 2012/2013 iyagatatu niya saison ya 2013/014 yaje kwegukana mwijoro ryaraye rikeye taliki ya 12/1/2015 ahigitse kizigenza Messi na Manuel Neuer nyuma yokubwirwako ariwe utsinde Christiano Ronaldo ati Ndikubona Mama ubyara umuryango wanjye  ndeashimira buriwese  wantoye  ndashimira  umutoza  abakinnyi n’umuyobozi wa  ekipe «naho kuva mu mwaka wa 2009 to 2012, Ronaldo yazaga ku mwanya wa 2 nyuma ya Messi Ronaldo yanstinze ibitego 51 munshuro  47 yagaragaye mukibuga akinira Real madrid muri Saison ishize uwavuga amateka ya Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro,bwakwira bugajya twifashishije Wikipedia na Supersport .

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...