Photo internet/Christiano Ronaldo
Amazina yiswe na babyeyi be ni Cristiano Ronaldo dos
Santos Aveiro,uzwi cyane nka Christiano Ronaldo yavutse taliki ya 5 Gashyantare mu mezi
ya Kinyarwanda nukuvuga ukwezi kwa
kabiri umwaka wi 1985 mugihugu cya Portugal mugace kitwa Funchal Madeira
afite uburebure bwa metero 1.85 akina kumwanya wimbere mukibuga uzwi kw'izina
ryicyongereza nka Forward tugenekereje
mu Kinyarwanda ni umukinnyi ukina hafi y’umwataka.
Yatangiye umupira wa maguru
akiri muto cyane ari mukigero cy’imyaka 7
akinira ikipe yitwa Andorinha mu mwaka 1992-1995 nyuma yerekeza muri
Nacional kuva mu mwaka wi 1995 kugeza mu
1997 nyuma yaje kwerekeza muri Sporting cp mu 1997 kugeza 2002 yaje gutangira
umupira wa maguru nyirizina nkuwa bigize umwuga mu mwaka 2002 kugeza 2003
azakubengukwa n'umutoza wa mateka wa Manchester united wicyo gihe ariwe Sir
Alexis Ferguson abona akagasore ku mugirigiri azakabyazamo impano ikomeye dore mu mukino wa huje Sporting na Man utd yajenze bamyugariro bamashitani atukura akabazutaguza bakibura bari gutaha bicaye mundege basaba Sir Alexis Ferg
kuzana uy’umusore doreko yari akiri muto cyane ariko utajugunya umugati nkuko
abakurambere babivuze, yaragejeje imyaka 18 yamavuko byaje kuba impamo yerekeza
muri Man utd mu mwaka 2003 aguzwe
akayabo ka £12.2 million (€15 million).
Yageze mubwongereza yibasira
amakip karahava yarayazengereza atsinda ibitego na katari bitego amapoto
araharenganira reka inshundura zo nizo zimuzi cyane wa mubaza John Terry
wa Chelsea nabamyugariro ba Arsenal nibo bamukubwiro bakinanaga icyogihe
akiri mubwongereza .yatwaye igikombe cya mbere akinira Man utd igikombe cyitwa FA Cup mu mwaka wa 2007, yabaye kandi
umukinnyi wa mbere mubwongereza watsindiye ibihembo 4 bya FIFA WORLD Player of
the Year ndetse na FiFpro player of the year ndetse na World soccer Player of the Year hamwe na Onze d’or mu mwaka wa
2007 na 2008 anatsindira igihembo cya Fifa world player
of the year nukuvuga umukinnyi wumwaka wa Fifa.anatsindira kandi ikindi
gihembo cyitwa FIFA Puskas A ward cyumukinnyi watsinze igitego cyiza mu mwaka wa 2009.
Yaje kandi guca agahigo ko
kuba ariwe mukinnyi wa henze kwisi ubwo yavaga muri Man utd yerekeje muri Real
Madrid ikipe ifite amafranga na katari amafranga yaguzwe akayabo ka Million £80 million
(€94 million/$132 million yageze I Madrid Arabica biracika FC
Barcelone yariyarigize akaraha kajyahe atangira kuyitsinda Messi abona
umukinnyi bahanganye muri Esipagne doreko
ariwe wari warihariye LA Liga
ariyo shampiyona ya Espain yaje kandi gufasha Real Madrid yarimaze hafi
imyaka itazuko UEFA Champions league isa yaje kuyibahesha afatanyije na bagenzi
be muri saison ya 2013/2014 bastinda ikipe ya Atletico de Madrid ya hoze
ikinamo Diego Costa na Thibaut C bayitisnda bayandagaje akayabo kibitego 4-1
nyamara iyipe niyo yari yafunguye amazamu hakiri kare cyane mu minota hafi 10
yanyuma ikibuga gihengamira Atletico Madrid C Ronaldo arabacenga aza no
kubabonamo igitego.
Yakiniye kandi ikipe yigihugu cya Portugal kuva mu mwaka wa 2001 akina mubatarengeje
imyaka 15 mu mwaka wa 2001 na 2002
akinira iaybatarengeje imyaka 17 akinira
kandi iyabatarengeje imyaka 21 mu mwaka
wa 2002-03 akinira kandi iyabatarengeje imyaka 23 mu mwaka wa 2004 naho kuva mu mwaka wa 2003 kugeza ubu akinira ikipe yigihugu cya
Portugal ,Christiano Ronaldo kandi yaje kuca agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri UEFA Champions league muri saison ya 2013-14 kuko yatsinzemo
ibitego 17 mu kwezi kwa 5 kandi mu
mwaka wa 2012 yaje kuba umukinnyi wa mbere watsinze buri ekipe yo muri La Liga igitego
mu mwaka wa 2014 mu kwezi kwa 12 yabaye
umukinnyi wihuse mukugeza ibitego 200 mu
mikino 178 yatsinzemo kandi Hat
trick inshuro 23.
Tugiye kuruhande rwa
Ballon d’or uyu mugabo Christiano Ronaldo amaze kwegukana 3 yatwaye mu myaka igiye itandukanye ya
iyambere hari muri saison ya 2007/2008, iyakabiri ni muri saison ya 2012/2013
iyagatatu niya saison ya 2013/014 yaje kwegukana mwijoro ryaraye rikeye taliki
ya 12/1/2015 ahigitse kizigenza Messi na Manuel Neuer nyuma yokubwirwako ariwe
utsinde Christiano Ronaldo ati Ndikubona Mama ubyara umuryango wanjye ndeashimira buriwese wantoye
ndashimira umutoza abakinnyi n’umuyobozi wa ekipe «naho kuva mu mwaka wa 2009 to 2012,
Ronaldo yazaga ku mwanya wa 2 nyuma ya Messi Ronaldo yanstinze ibitego 51
munshuro 47 yagaragaye mukibuga akinira
Real madrid muri Saison ishize uwavuga amateka ya Cristiano Ronaldo dos
Santos Aveiro,bwakwira bugajya twifashishije Wikipedia na Supersport .
No comments:
Post a Comment