Photo internet Luis Suarez
Luis Suarez   yaje kuruma  Georgio Chiellini  ku rutugu 
ubwo Uruguay yatsindaga ubutaliyani 1-0  mugikombe cy'isi ,umukino wabaye kuwa 2 wiki
cyumweru turi gusoza ,aho umusifuzi atigeze abona  ikosa ryari ryakozwe  nuy’umukinnyi  Luis Suarez. Claudio Sulser  Chairmana wa FIFA ushinzwe imyitwarire yavuzeko hari  amakosa adakwiriye kwihanganirwa  mu gikombe cy’isi  kuko abantu benshi baba bahanze amaso  ibiri kubera mukibuga.
President wa Federation muri Uruguay Wilmar Vardez ati”ibi
ni ibihno bikomeye pe!bisa nkaho bidukuye mu gikombe cy’isi.”twabibutsako  ibi bibnye ubugira gatatu Luis Suarez
agaragaraho ingeso mbi zo kurumana mu kibuga,bwa mbere bya baye ubwo yakinaga
muri Ajax ,ubundi akinira Liverpool ubwo yaje kuruma  umukinnyi Branislav Ivanovic  mu kwezi kwa kane umwaka wa 2013 akaza  guhagarikwa imikino igera  kwi cumi yose aho mugihugu cy’ubwongereza.