Friday, February 28, 2014

Zaburi 141(140),1-2.3.8 ____________________ Uhoraho, ndagutabaza, tebuka umbe hafi! Jya utega amatwi ijwi ryanjye igihe ngutakiye. Isengesho ryanjye niribe nk’ububani bucumbekera imbere yawe, n’amaboko ndambuye abe nk’ituro rya nimugoroba. Uhoraho, genzura irembo ry’ururimi rwanjye, ushyire umurinzi ku munwa wanjye. Nyagasani Mana yacu, ni wowe mpanze amaso, ni wowe mpungiraho, urandinde gupfa! Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 10,13-16 ___________________________________ Nuko bamuzanira abana bato ngo abakoreho, maze abigishwa barabakabukira.Yezu abibonye ararakara, maze arababwira ati «Nimureke abana bansange, mwibabuza, kuko Ingoma y’Imana ari iy’abameze nka bo. Ndababwira ukuri : umuntu wese utazakira Ingoma y’Imana nk’umwana, ntazayinjiramo bibaho.» Nuko arabahobera, abasabira umugisha abashyizeho ibiganza. Week-end nziza! ‪

No comments:

Know more about Rwandan initiative through innovation (RINI)

Is a local non-governmental organization officially approved by RGB (Rwanda Governance Board) working since 2013 in the field of envir...